Ikipe ya Rayon Sports yakirijwe amashyi y’urufaya n’abafana bayo i Nyanza aho ikomoka bongeye kuyibona imbonankubone nyuma y’imyaka hafi 5 bari bamaze batayibona ikinira imbere yabo.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Gashyantare 2019 nibwo Rayon Sports yasubiye i Nyanza gukinirayo umukino wa gishuti na AS Muhanga mu rwego rw’ubukangurambaga bwo kurwanya inda ziterwa abangavu. Ni ubukangurambaga bwateguwe ku bufatanye bw’Akarere ka Nyanza na FXB Rwanda, umuryango utegamiye kuri Leta wita ku bafite ibibazo byihariye.
Abafana ba Rayon Sports i Nyanza wabonaga banyotewe no kongera kubona ikipe yabo yaherukaga muri aka Karere muri ’Saison ya 2014/2015 . Uwo mwaka nibwo yahise isubira kuba mu Mujyi wa Kigali nyuma y’uko yari yasubiye kuba i Nyanza tariki ya 18 Nzeri 2012.
Bamwe mu bafana bagiye kuyitegera aho bita mu Butansinda wa Kigoma, ihageze barayiherekeza bayigeza kuri Stade ya Nyanza ahabereye uyu mukino. Ubwo Rayon Sports yari igeze mu Mujyi wa Nyanza , abantu benshi bavuye mu mirimo yabo, baza kwihera ijisho ikipe bihebeye ari nako abenshi bari bayitegereje kuri Stade.
Manzi Thierry, Irambona Eric, Manishimwe Djabel, Bashunga Abouba na Niyonzima Olivier Sefu nibo bakinnyi bari mu ikipe yabaye i Nyanza bakiri muri Rayon Sports. Djamal Mwiseneza we yaherukaga i Nyanza ari umukinnyi wa Rayon Sports ariko we yahagarutse nk’umutoza. Nkubana Adrien, Team Manager wa Rayon Sports ndetse na Mugemana Charles , umuganga mukuru wa Rayon Sports ni bamwe nabo mu bari mu ikipe yabaye i Nyanza nanubu bakaba bakiyirimo.
Minisitiri w’Urubyiruko Rosemary Mbabazi, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Gasana Emmanuel, Umuyobozi wa FXB na Mayor w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme ni bamwe mu banyacyubahiro barebye uyu mukino.
Mu butumwa bwo gutangiza uyu mukino, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza ndetse n’umuyobozi mukuru wa FXB Rwanda bagarutse ku kubungabunga ubuzima bw’abangavu ndetse banashishikariza abana b’abakobwa gukomera ku kuvuga OYA k’uwariwe wese washaka kubashora mu busambanyi.
Umukino warangiye Rayon Sports itsinze 2-0. Yatsindiwe na Jules Ulimwengu wakinaga umukino we wa mbere muri Rayon Sports iheruka kumugura muri Sunrise FC ndetse na Rafael Da Silva watsindaga igitego cye cya mbere muri iyi kipe amazemo amezi 3.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Gasana Emmanuel yasabye buri muntu gutekereza ku ruhare rwe mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abangavu.
Yagize ati " Dutekereze ku ruhare rwacu nk’abanyarwanda, ababyeyi, abavandimwe b’aba bangavu. Gufata ku ngufu ni icyaha gihanwa n’amategeko. Dukwiye kwigisha, guhugura ndetse no guhora dukangurira abana bacu kugira intego kandi bakaziharanira. Uwo icyo cyaha gihamye ahanishwa gufungwa imyaka 25."
Mu ijambo yavugiye muri ubu bukangurambaga, Minisitiri w’Urubyiruko Rosemary Mbabazi, ari na we wari umushyitsi mukuru, yagize ati " Mu Rwanda buri mwaka abakobwa ibihumbi 20 bafite hagati y’imyaka 15 na 19 baterwa inda.
Ubu ni ubuzima bw’abana bacu buba bushyizwe mu kaga. Niyo mpamvu tugomba gukomeza ingamba zirimo no gutanga ubutumwa nk’ubu kugirango tubone impinduka."
Minisitiri Mbabazi yasabye buri wese kumva ko ari ikibazo cye maze abasaba kurangwa n’indangagaciro nzima, ashimira abafatanyabikorwa bose anasaba ko iyi gahunda yakomeza.Yasabye kandi amadini n’amatorero n’abandi bantu bose gukomeza uru rugamba bafatanya n’ubuyobozi.
Rayon Sports na AS Muhanga ziritegura imikino ya shampiyona yo kwishyura izatangira guhera kuwa Mbere. Mu mukino wahuje amakipe yombi mu mikino ibanza ya shamppiyona, Rayon Sports yatsindiye AS Muhanga igitego 1-0 kuri Stade ya Kigali.
Umukino urangiye, amakipe yombi yashyikirijwe ibihembo nk’urwibutso ko bitabiriye ubukangurambaga bwo kurwanya inda zitateguwe mu bana bakiri bato.
Abafana baherekeje Rayon Sports kuva mu Butansinda wa Kigoma kugeza mu Mujyi wa Nyanza
Abana bavuye mu ishuri baje kureba Rayon Sports
Rayon Sports igeze mu Mujyi wa Nyanza, abantu bavuye mu kazi baza kuyireba
Idrissa wigeze kunyura muri Rayon Sports , ubu ni umukinnyi mu kibuga hagati muri AS Muhanga
Habimana Yussuf ( i buryo) wahoze muri Rayon Sports umwaka ushize yongeraga guhura n’ikipe yahozemo
Manzi Thierry, Manishimwe Djabel, Bashunga Abouba na Niyonzima Olivier Sefu nibo bakinnyi basigaye muri Rayon Sports babaye i Nyanza
Bashunga Abouba ugiye gutangira kugaruka mu kibuga muri ’ Phase retour’ ya Shampiyona
Kassim Ndayisenga yishyushya
Mazimpaka Andre yishyushya
Nkubana Adrien, team Manager wa Rayon Sports yari yagarutse i Nyanza aho yabanye nayo muri 2012 kugeza isubiye mu Mujyi wa Kigali
Abafana bishimiye kongera kubona Rayon Sports kuri iki kibuga cy’i Nyanza
Byari ibyishimo ku ngeri zose
AS Muhanga nayo yari ifite abafana
Abasimbura ba Rayon Sports
Djamal Mwiseneza (i buryo) yaherukaga i Nyanza akiri umukinnyi wa Rayon Sports none yahagarutse ari umutoza
Nkubana Adrien na Mugemana Charles nabo ni bamwe mu babanye na Rayon Sports i Nyanza
Niwo mukibo wa mbere Robertinho yari atoje nyuma yo kuva mu kiruhuko
Mbarushimana Abdu (i buryo), umutoza mukura wa AS Muhanga yashakaga gutsinda Rayon Sports yamutsinze 1-0 mu mikino ibanza ya Shampiyona
Abasimbura ba AS Muhanga
Shyaka Augustin, murumuna wa Rusheshangoga Michel na we akina muri AS Muhanga
Kwirinda inda ziterwa abangavu n’ihohoterwa ribakorerwa nibwo bukangurambaga bwakorwaga
Abayobozi basuhuza amakipe yombi
Nkusi Arthur niwe wari MC
Abakapiteni babanje gusoma ubutumwa bugendanye n’ubu bukangurambaga
Eric Irambona utarakira neza imvune yarebeye uyu mukino mu bafana
Muhirwa Frederic bakunda kwita Maitre Freddy, Visi Perezida wa Rayon Sports
Minisitiri w’urubyiruko na Mayor wa Nyanza
Ntazinda Erasme, Mayor w’Akarere ka Nyanza yabanje gutanga ikaze kubitabiriye ubu bukangurambaga
Gasana Emmanuel, guverineri w’Intara y’Amajyepfo
Umuyobozi wa FXB yafatanyije n’Akerere ka Nyanza gutegura ubu bukangurambaga
Aba Hooligans ba Rayon Sports babanje gusuhuza Robertinho uvuye mu biruhuko
11 Rayon Sports yabanje mu kibuga
11 AS Muhanga yabanje mu kibuga
Abakapiteni
Nubwo wari umukino wa gishuti, harimo ingufu
Ulimwengu Jules ajya gutsinda igitego cye cya mbere
Ulimwengu Jules wigaragaje cyane muri uyu mukino
Rafael Da Silva yakinnye neza, akorerwaho Penaliti arayihusha anatsinda igitego
Uko igitego cya Rafael cyinjiye mu izamu
Igitego cya kabiri cya Rafael Da Silva, ari nacyo cya mbere cye atsinze muri Rayon Sports cyashimishije cyane abakinnyi bagenzi be ndetse n’abafana
Muhawenimana Claude ukuriye abafana ba Rayon Sports
Mutsinzi Ange yinjiye asimbuye Bukuru Christophe
Manzi Thierry vs Bizimana Yannick
Umukino urangiye, bacinye akadiho
Itangishaka King Bernard, umunyamabanga wa Rayon Sports yifotozanya n’abana bakiri bato ba Rayon Sports babarizwa i Nyanza
AS Muhanga yashimiwe kwitabira ubu bukangurambaga
Rayon Sports nayo yashimiwe
PHOTO:RENZAHO Christophe
karenzi
Genda rayon sports utanga ibyishimo. Kunda cyane kandi uzahore utsinda
######
Sha Rayon Iranze Ibaye Ubukombe,nuwashaka Wese Yakunda Rayon
Twin Yeah
Ikipe ni Rayon Sports! Nkunda na politique nshya yayo yo gushakira abakinnyi bayo international professionalism! Mukore cyane basore! Tubari inyuma!