MU MAFOTO 100:APR FC yashimiye Adil wayifashije kumara imikino 50 idatsindwa

Umutoza Mukuru wa APR FC, Umunya-Maroc Erradi Adil Mohammed, yashimiwe byihariye n’ubuyobozi bw’iyi kipe nyuma yo kumara imikino 50 adatsindwa muri Shampiyona y’u Rwanda kuva mu Ukwakira 2019.

Nyuma y’umukino w’ikirarane cy’Umunsi wa Gatandatu wa Shampiyona wasojwe kuri uyu wa Kabiri kuri Stade ya Kigali ni bwo Chairman wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga, yashyikirije igihembo Umutoza Erradi Adil Mohammed.

Uyu Munya-Maroc w’imyaka 42 yari yashwanye kenshi n’abakinnyi be bahushije uburyo butandukanye muri uyu mukino, ariko ubwo yajyaga gufata ishimwe yahawe n’ubuyobozi bw’Ikipe y’Ingabo yahereye ku murongo buri umwe amuhobera, bamwe muri bo akabasoma aho bari ku mirongo ibiri iteganye kugira ngo bahe icyubahiro abatoza babo banabakomera amashyi.

Erradi Adil Mohammed yatangiye kureba APR FC imbonankubone ubwo yakinaga CECAFA Kagame Cup kuri Stade ya Kigali mu mpeshyi ya 2019, yicaranye na Mupenzi Eto’o ushinzwe igura n’igurisha ry’abakinnyi muri iyi kipe.

Yatangiye gutoza APR FC mu Mikino ya Gisirikare yabereye muri Kenya, atwara igikombe mu gihe atahiriwe mu Irushanwa ry’Agaciro ryabaye muri Nzeri uwo mwaka, atsindwa n’amakipe ya Mukura VS ndetse na Police FC.

Urugamba nyarwo yarutangiye tariki ya 4 Ukwakira 2019 ubwo APR FC yanganyaga na AS Kigali igitego 1-1 mu mukino w’Umunsi wa Mbere wa Shampiyona ya 2019/20.

APR FC yasoje uwo mwaka w’imikino itsinze imikino 16, inganya irindwi muri 23 yabazwe kuko Shampiyona yahagaritswe imburagihe kubera COVID-19.

Muri Shampiyona ya 2020/21 yabanje guseswa, APR FC yatsinze imikino itandatu yose yo mu Itsinda A ryarimo na AS Muhanga, Bugesera FC na Gorilla FC mbere yo gutsinda itandatu, ikanganya na AS Kigali mu makipe umunani yahataniye igikombe.

Kuri ubu, APR FC yatsinzwe na Mukura VS imaze gukina imikino 13 ya Shampiyona, aho yatsinzemo icyenda inganya ine yahuyemo na Etincelles FC, Etoile de l’Est, Kiyovu Sports na AS Kigali.

Uretse Erradi Adil Mohammed, abandi bashimiwe n’ubuyobozi bwa APR FC ni Umutoza wungirije, Umunya-Tunisia Jamel Eddine Neffati, Umunya-Maroc Haji Taeb Hassan na Mugabo Alexis batoza abanyezamu ndetse n’umufana Niyireba Jean uzwi nka Gikona Internationale.

Abakinnyi bose ba APR FC n’abatoza babo bari bambaye imipira y’umweru yanditseho ko bamaze “Imikino 50 badatsindwa”.

APR FC ya mbere muri Shampiyona n’amanota 31, izasubira mu kibuga ku wa Gatanu, tariki ya 4 Gashyantare, ubwo izaba yakiriwe na Rutsiro FC mu mukino w’Umunsi wa Karindwi wa Shampiyona utarabereye igihe kuko iyi Kipe y’Ingabo yari mu mikino Nyafurika mu mpera za 2021.

Adil yabanje gushimira abafana ba APR FC

Abayobozi ba APR FC bajya gushimira abatoza nyuma y’umukino wa Mukura VS....bari barangajwe imbere na Chairman wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga

Umufana Niyireba Jean uzwi nka Gikona niwe wahembwe

Abatoza nabo bahembwe

Ni uko Adil yanyuze mu bakinnyi be abashimira...Yashimiye buri mukinnyi wese

Igihembo yagishyikirijwe na Chairman wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga

Chairman wa APR FC akaba n’umugaba w’ingabo zirwanira Ku butaka, Lt Gen Mubarakh Muganga yishimiye aka gahigo ikipe ye yashyizeho

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo