Mu buryo bwihariye, March Generation yakoreye ’Surprise’ Innocent na Pierrot - AMAFOTO

March Generation ifana Rayon Sports yaraye ikoreye ’Surprise’ abakinnyi 2 ba Rayon Sports: Twagirayezu Innocet na Kwizera Pierrot, babikora mu buryo bwabatunguye cyane ndetse birabashimisha cyane.

Mu ijoro ryakeye nibwo March Generation yatunguye aba bakinnyi bombi mu bihe bitandukanye. Ubusanzwe Kwizera Pierrot asanzwe yizihiza isabukuru ye ku itariki 16 Mata naho Innocent akayizihiza tariki 17 Mata.

Nyandwi Venuste ukuriye ibikorwa bya ’Social’ muri March Generation yatangarije Rwandamagazine.com ko impamvu babihurije hamwe ari uko Pierrot itariki ye yageze ari i Burundi kandi arwaye. Yavuze ko bashatse ko babona Pierrot bagahuza isabukuru zombi icyarimwe gusa byabanje kubagora kuko bombi bari ahantu 2 hatandukanye.

Ati " Twari twateganyije kubahuriza hamwe nkuko tujya tubikorera ahandi ariko byagoranye kuko Innocent yari mu rugo kuko yavunitse atabasha kugenda cyane, Pierrot na we akaba arwaye, duhitamo rero kubatungura mu buryo nabo ubwabo batatekerezaga bwihariye kandi ninabyo byabashimishije cyane."

Innocent Twagirayezu bamusuye bamubeshya ko baje kureba uko imvune imumereye

Kuko Innocent Twagirayezu yavunikiye mu mukino Rayon Sports yakinnyemo na Kiyovu Sports ku cyumweru tariki 22 Mata 2018, abagize March Generation bamusuye bamubwira ko bari baje kureba uko amerewe.

Bageze mu rugo, baraganira ariko bamwe basigaye inyuma. Ikiganiro kigeze hagati nibwo abasigaye inyuma binjiye, bitungura cyane Innocent.

Mu ijambo rye Innocent yavuze ko ashimishijwe cyane n’ibyo abafana bo muri March Generation bamukoreye, kuri we ngo yasanze Rayon Sports irenze kuba ikipe , ahubwo ngo ni umuyango.

Yagize ati " Ndatunguwe cyane. Ni ibintu numvaga ko bitashoboka kuko itariki yari yararenze. Abakinnyi bagenzi banjye bari bantunguye ariko sinumvaga ko hari undi muntu ukizirikana isabukuru yanjye. Murabizi ko hari andi makipe nanyuzemo mbere ariko nasanze Rayon Sports ari famille si ikipe gusa.

Mbabwize ukuri na mbere nari narasabye Imana ko yazampa byibuze kuzakinira Rayon Sports, none igihe cyarageze nyirimo. Niteguye kuyikorera ibyo nshoboye byose. Murabizi ko hari igihe cyageze mara igihe kinini mu mvune. Sindasubira muri Forme uko mbyifuza neza ariko biri kuza , nizeye gukora ibishoboka byose ngatanga umusanzu wanjye mu guha ibyishimo abafana ab Rayon Sports bahora batuzirikana."

Uretse gusangira ’umutsima’ bifatanya na we kwizihiza isabukuru ye, abagize March Generation banageneye Innocent ibizamufasha mu burwayi bwe.

Nyandwi Venuste yabwiye Innocent ko uretse kumwifuriza isabukuru ye, banashakaga kumuha ikaze muri Rayon Sports nk’umwe mu bakinnyi bashya baheruka gusinya muri Rayon Sports.

Twagirayezu Innocent akina ku ruhande rusatira izamu rw’i buryo cyangwa urw’i bumoso gusa ashobora no guhindurirwa imyanya mu kibuga kuko abasha gukina imyanya myinshi mu kibuga. 20014-2015 yari muri Police FC , ahava ajya muri Mukura VS ahakina ‘Saison’ imwe ahita avunika muri 2017 . Yakize Shampiyona yaratangiye bituma adasubira muri Mukura VS.

Mu mpera za Werurwe 2018 nibwo yasinye muri Rayon Sports kuyikinira umwaka umwe n’igice.

Bategereje Pierrot kugeza mu gicuku

Mbere yo kujya kwa Innocent , abagize March Generation bari babanje gushakisha uko babona Pierrot, bagiye mu rugo iwe basanga yagiye kwicisha mu cyuma kwa muganga. Umukozi wo mu rugo we yababwiye ko atazi neza igihe ari butahire.

Kuko bwari buri kwira cyane, byasabye ko badakomeza kumutegerereza iwe, ahubwo bifashisha Claude usanzwe ari kit Manager muri Rayon Sports, amucisha hirya no hino kugeza yisanze hagati yabo, baramutungura na we biramurenga.

Pierrot yavuze ko aribwo bwa mbere akorewe ’Surprise’ igafata, anaboneraho kubashimira cyane.

Yagize ati " Ndashimira March Generation cyane. Iyi Surprise ndayemeye kweli. Ndi i Burundi nakunze kumva abantu bambaririza, nyoberwa ibyo aribyo. Ndabashimira kuba mwarakomeje kuzirikana isabukuru yanjye kugeza kuri iyi tariki kuko ubundi nyizihiza tariki 16 Mata.

Nari nagiye kwa muganga, sinari nziko hari abantu bakintegereje muri iki gicuku ariko biranshimishije cyane. Niba hari ikintu ntacyekaga , ni ibi birimo.

Nishimira uko mukomeza kutuba hafi cyane. Dufite imikino myinshi, mutube hafi , twiteguye kubaha ibyishimo kuko nimwe dukorera …Ndi i Burundi ubwo bari bari kwakira bagenzi banjye bari bavuye muri Mozambique, numvise ko ngo abafana bari bari gusaba baririmba ko bambona…Aho nari ndi numvise natega indege mu gicuku nkabasanga kuri Stade, ariko ntibyakunze…."

Mike Runigababisha yabwiye Pierrot ko ibyo bamukoreye atari igihembo ahubwo ari ikimenyetso cy’uko bamuzirikana kuko ngo ntabwo babona ibyo bamwituye kuko akora byinshi akanitanga.

Innocent yatunguwe cyane

Cake yari yateguriwe Innocent

Basiga Innocent Cake

Tamira sha Innocent! Kura ujye ejuru!

Innocent bamushyirikije bimwe mu bizamufasha mu burwayi bwe

Bishimiye kwifatanya na Innocent mu kwizihiza isabukuru ye

Innocent avuga ijambo....Ngo yasanze Rayon Sports irenze kuba ikipe ahubwo ngo ni umuryango mugari

Ahishakiye Phias , Visi Perezida wa March Generation yifotozanya na Innocent

Uko byari byifashe ubwo Pierrot na we yatungurwaga

Pierrot yatunguwe cyane

Cake yari yateguriwe Pierrot

Pierrot amaze gusigwa Cake

Pierrot yari yishimye cyane

Pierrot na Claude wafashije abagize March Generation kumukorera Surprise... Claude ni Kit Manager muri Rayon Sports

Assouman , inshuti ya hafi ya Pierrot....Assouman asanzwe ari umufana ukomeye wa AS Kigali

Pierrot na we bamugeneye ibizamufasha mu burwayi bwe

Mike ukuriye March Generation yabwiye Pierrot ko icyo baba bakoze ari ikimenyetso, ngo si igihembo kuko ntibabona ibyo bamwituye kubyo abakorera

Nyandwi Venuste ushinzwe ibikorwa bya ’Social’ muri March Generation yabwiye Pierrot ko kubera ukuntu asanzwe abafasha gukorera abandi bakinnyi Surprise, batari na we kumurenza ingohe

Phias, Visi Perezida wa March Generation yasabye Pierrot ko numwaka utaha bazafatanya kwizihiza isabukuru ye akiri muri Rayon Sports

Pierrot yashimiye abafana ko bakomeje kubereka ko babari hafi, abasaba kurusha gukomeza kubashyigikira kuko bafite imikino myinshi, nabo ngo biteguye gukomeza kubaha ibyishimo

Bafata ifoto y’urwibutso

Photo:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(5)
  • Rurangwa

    Ariko nabanje kubona ibi nkabona ari byiza, ariko ndabona bimaze nko kuba kubura imikoro, nawe se, aba bagabo birirwa bahiga abantu kugeza igicuku kinishye bo babeshejweho n’iki, Uyu Venuste afite urugo n’umugore uherutse kubyara, ubu se yirirwa muri uru rubyino urugo rwe rugatungwa n’iki, aba bakobwa se bo birirwa barara inyuma y’abagbao bubatse ngo bagiye gukora surprise,....

    - 24/04/2018 - 15:54
  • ######

    Mukomeze mukore byiza byishi undi mwaka tuzabikorera muhadjiri

    - 24/04/2018 - 18:17
  • francois

    Mach generation nikomerezaho tuyirinyuma byiza cyane.

    - 24/04/2018 - 22:59
  • cedric

    @Rurangwa urarushya niki? hari uwaje kugusaba? sigaho wita umwanya ku micungire y’ingo ubusore n’ubkumi byabandi?! nyamara bizarangira ubuze uwo kwita kubyawe! iyi ahari ni inama.

    - 25/04/2018 - 00:59
  • Se7

    Rurangwa ntukabone ibyiza by’abandi ngo ujiginwe,kdi ntugatunge urutoki urugo rwabandi kuko aho arugejeje arwubaka wowe ntuhazi,nuwaguha gufungura udushumi twinkweto ze ntiwabibasha,nubona umuntu yicishije bugufi uge ubimwubahira,kdi ndizerako utigeze wumva uriya muryango uwumva muntonganya cg amaganya ko umubyeyi yabuze uruhembo

    - 28/04/2018 - 08:25
Tanga Igitekerezo