Minisitiri Uwacu yakomoje kuri Arsene Wenger utoza Arsenal usabirwa kwirukanwa

Nyuma y’uko ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza imaze igihe ititwara neza , umutoza wayo akaba asabirwa kwirukanwa mu maguru mashya, Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Uwacu Julienne usanzwe ari n’umufana wayo yagize icyo ayivugaho ariko atera utwatsi abashaka ko umutoza asezererwa.

Kuri iki cyumweru tariki 12 Werurwe 2017 nibwo Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Uwacu Julienne yari umushyitsi mukuru mu itangizwa ry’amarushanwa y’imikino mu mashuri yisumbuye muri uyu mwaka wa 2017. Ni amarushanwa yitiriwe umukuru w’igihugu , Paul Kagame, ahabwa izina rya ‘Amashuri Kagame Cup’.

Aya marushanwa yatangirijwe mu ishuri rya Saint Aloys Rwamagana, bihurirana no gutaha inzu y’imikino mu ishuri rya Saint Aloys Rwamagana yuzuye itwaye asaga miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda.

Minisitiri Uwacu yagaragaje ko amarushanwa yateguwe mu mashuri ari ngombwa mu rubyiruko kuko ngo iyo batojwe neza havamo n’abakinira ikipe z’igihugu.

Yagize ati “Twaje muri iri shuri rya Saint Aloys Rwamagana kugira ngo dufatanye n’ubuyobozi bw’ishuri, Minisiteri y’Uburezi na Minisiteri ya Siporo n’Umuco mu gutangiza amarushanwa Amashuri Kagame Cup mu nk’uburyo bumwe bufasha abana gukina imikino itandukanye.”

Yunzemo ati “ ... bizadufasha kwizera ko dufite abana batojwe yaba umuco na siporo ku buryo hazavamo n’abakinira amakipe y’igihugu atandukanye bitewe n’uko babitojwe hakiri kare kandi bahabwe ibyangombwa byose by’ibanze kugira ngo bazamuke neza.”

Minisitiri Uwacu atangiza ku mugaragaro ‘Amashuri Kagame Cup’

Byahuriranye n’itahwa ry’inzu y’imikino y’ishuri rya Saint Aloys Rwamagana yatwaye asaga miliyoni 100

Yakomoje kuri Arsene Wenge usabirwa kwirukanwa

Tariki 6 Werurwe 2017 nibwo Arsenal yasezerewe na FC Bayern Munich muri 1/8 cy’irangiza mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (UEFA Champions League) iyitsinze ibitego 10-2 mu mikino yombi. Nyuma yaho abafana benshi ku isi hose basabye ko Arsene Wenger utoza Arsenal akwiriye kwirukanwa. Ibi bikaba byari bije bikurikira ko no muri shampiyona y’Ubwongereza Arsenal idahagaze neza.

Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Uwacu Julienne wari waje yambaye umwenda w’ikipe ya Arsenal yabajijwe niba na we yemeranya n’abasaba ko umutoza Arsene Wenger akwiriye kwirukanwa maze asubiza ko koko ikipe na we ubwe afana itari kwitwara neza ndetse abafana bayo bakaba bababaye ariko ikibazo ngo si umutoza.

Ati “ Ikipe ya Arsenal ntabwo ishimishije abafana muri ino minsi ariko ubundi iyo uri umufana urihangana niyo ikipe yagize ibibazo ntuyivaho, urihangana ukizera ko ibihe byiza bizagaruka…"

Buriya ikipe ntabwo ari umutoza wenyine, ushobora guhindura umutoza hari ibindi bitakemutse , ntubone intsinzi , icyo nemeranya n’abavuga, dukeneye impinduka, yaba ari ku bakinnyi, yaba ari no ku mutoza ariko ibyo aribyo byose hakwiriye kugira igikorwa kugira ngo abafana ba Arsenal bongere banezerwe.

Wenger usabirwa n’abafana kwirukanwa

Abajijwe icyatumye afana Arsenal, Minisitiri Uwacu Julienne yagize ati “ Buriya siporo iyo umuntu ayikunda , ntabwo ushobora kuvuga ngo ikipe wayikunze gute…urayikunda nyine nkuko bucya ugasanga ukunda umuhanzi cyangwa ugasanga uretse akazi gasanzwe ufite ikindi ukunda… nanjye rero kimwe n’abandi mfite uburenganzira bwo kugira ikipe nkunda nkanayifana…

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo