Inama nyunguranabitekerezo yahuje ubuyobozi bwa Rayon Sports, abayobozi ba za Fan-Club n’abandi bakunzi bayo muri Grazia Apartment ku Cyumweru, tariki ya 1 Gicurasi 2022, yize ku hazaza hayo ndetse ku ikubitiro hakusanywa miliyoni 43 Frw muri miliyoni 185 Frw akenewe kugira ngo ikipe irusheho kwiyubaka igura abakinnyi bashya.
Uretse abayobozi ba za Fan Club, hari abayobozi ba za komisiyo yaba Nkemurampaka na Ngenzuzi, abigeze kuyobora Rayon Sports mu bihe bitandukanye n’abavuga rikumvikana.
Hari kandi Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, mu gihe abakunzi ba Rayon Sports bari hanze y’Igihugu bakurikiye inama mu buryo bw’iyakure (online) hifashishijwe umurongo bari bahawe.
Kuri gahunda yayo harimo kurebera hamwe gahunda zirimo iz’umutungo, uko ikipe ihagaze ubu mu marushanwa n’ibiteganywa gukorwa mu minsi iri imbere.
Ku bijyanye n’abafatanyabikorwa, abari muri iyi nama yayobowe na Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, babwiwe ko ikipe iri kuganira n’abafatanyabikorwa bagera kuri bane ndetse Akarere ka Nyanza kazajya kayiha arenga miliyoni 100 Frw ku mwaka.
Mu mwaka utaha, hazabaho gahunda yo kugurisha imyambaro y’abafana ndetse hagaragajwe ko kugeza ubu muri gahunda yo kubarura abakunzi ba Rayon Sports, abamaze kwiyandikisha bagera ku bihumbi 34.
Mu gihe Rayon Sports iteganya uburyo bwo kugura itike y’umwaka yo kwinjira ku mikino yayo yose, abari mu nama babwiye ko iyi gahunda izatangirana n’umwaka utaha w’imikino mu gihe kandi hazagarurwa gahunda y’amakarita y’abafana.
Mu rwego rwo gufasha ikipe gukomeza kwitegura neza amarushanwa ikina, ikibuga cyo mu Nzove kizashyirwaho ubwatsi bw’ubukorano bugezweho (tapis synthètique), kinashyirweho amatara ku buryo abakinnyi bashobora kwitoza nijoro ndetse no kuhakirira imikino.
Abari mu nama babwiwe kandi ko Rayon Sports iri mu biganiro n’amakipe yo muri Portugal kugira ngo ijye yohereza abana bayo kuhitoreza no kwiyungura ubumenyi.
Ku bijyanye n’uburyo ikipe izaba ihagaze mu mwaka utaha w’imikino, hatanzwe ibitekerezo byumvikanisha ko hakenewe kubakwa ikipe ikomeye ku buryo Rayon Sports izitwara neza nk’uko byahoze ndetse hagakorwa ibishoboka ikaba yakwegukana Igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka.
Hemejwe ko Rayon Sports izakoresha ingengo y’imari ya miliyoni 185 Frw mu kugura no kongerera amasezerano abakinnyi. Mu bazagurwa harimo umunyezamu umwe, ba myugariro babiri, abakina hagati batatu na ba rutahizamu bane.
Abari muri iyi nama bahise bitanga agera kuri miliyoni 43 Frw (miliyoni 39,9 Frw na 3600$).
Abayobozi ba Fan-Clubs basabwe kongera ubukangurambaga mu gufasha no gushyigikira ikipe mu bijyanye n’ubushobozi kuko nta handi ikura uretse mu bafatanyabikorwa.
Mu bindi bitekerezo byatanzwe n’abitabiriye inama harimo gusaba ubuyobozi kujya buhura n’ikipe bakaganira nyuma ya buri mukino mu rwego rwo kuyitera imbaraga ndetse ibi bikazajya bigirwamo uruhare n’abandi bakunzi b’ikipe bagafatanya n’abayobozi.
Hatanzwe kandi igitekerezo cyo kuba Rayon Sports yaba sosiyete y’ubucuruzi ikaba yakwandikishwa mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) aho kuguma ari Umuryango utegamiye kuri leta ubarizwa muri RGB. Abari mu nama babwiwe ko bizaganirwaho.
Hasabwe ko kandi Rayon Sports yagira umushinga washyirwa muri banki ugafasha ikipe.
Mu batanze amafanga harimo Uwayezu Jean Fidèle , Perezida wa Rayon Sports watanze Miliyoni 1, Muhirwa Prosper watanze 1.500. 000 Frw, Munyakazi Sadate utari muri iyi nama ariko wari watumye umuntu, yatanze Miliyoni 2. Rutagambwa Martin na we yatanze agera kuri Miliyoni.
Muri za Fan clubs, abanyamuryango ba Gikundiro Forever batanze asaga Miliyoni 4(Nisengwe Chantal , Bavakure Augustin na Hassan Harelimana buri umwe yatanze Miliyoni. Uwiragiye Norbert atanga 700.000 Frw naho Gikundiro Forever nk’itsinda yongeraho 600.000 Frw). Dyna Fan club yo muri Diaspora yatanze Miliyoni 3 Frw. Dream Unity yatanze Miliyoni 2. Trust Supporters yatanze Miliyoni imwe n’igice. March Generation yatanze Miliyoni imwe.
Protocole n’umutekano byari ku murongo
Mbere y’uko inama itangira, babanje gufata umunota wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994
Bakurikijeho kuririmba indirimbo ya Rayon Sports
Jean Lambert Gatare niwe wari MC
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle niwe wayoboye iyi nama
I bumoso hari umunyamategeko wa Rayon Sports
Perezida wa Rayon Sports yabahaye ikaze anabashimira ubwitange bwabo mu kubaka Rayon Sports
Ntazinda Erasme, umuyobozi w’Akarere ka Nyanza na we yari muri iyi nama...yanafashe umwanya asobanurira abari muri iyi nama imiterere y’amasezerano bagiranye na Rayon Sports
Muhirwa Prosper ni umwe mu batumiwe muri iyi nama
Martin Rutagambwa wabaye Visi Perezida wa Rayon Sports
Dr Norbert Uwiragiye, umuganga w’indwara z’abagore mu bitaro bya La Croix du Sud (kwa Nyirinkwaya) ni umwe mu bakunda kuba hafi cyane y’ubuyobozi bw’ikipe
Furaha JMV wabaye Visi Perezida wa Rayon Sports
Rukundo Patrick wabaye umubitsi wa Rayon Sports , Ubu akaba akuriye komite nkemurampaka muri Rayon Sports
Mushimire Jean Claude wahoze ashinzwe imishinga muri Rayon Sports
Abraham Kelly wabaye umunyamabanga wa Rayon Sports
Mushimire ni umwe mu batanze ibitekerezo byazagirira ikipe akamaro
Me Nuwumwe ukuriye Rocket Fan Club
Fannete ukuriye Komite ya Komisiyo Ngenzuzi muri Rayon Sports
Munana Bonaventure , umuyobozi wungirije muri Komisiyo Ngenzuzi
I bumoso hari Umutoni Sylvie, umuyobozi w’Ibirunga Fan club
Bucumi ukuriye Gikundiro Lovers
Kelly, umuyobozi w’Ijwi ry’Aba Rayon
Fista Jean Damascène , Visi Perezida wa Gikundiro Forever
Ababa Hanze y’u Rwanda bayikurikiranaga ’online’ bakanatanga ibitekerezo
Abatoza ba Rayon Sports bahanyuze basuhuza abakunzi ba Rayon Sports bari muri iyo nama , babasaba gukomeza kuza kubashyigikira Ku kibuga kuko ngo umurindi w’abafana ubafasha cyane
Perezida wa Rayon Sports niwe wabimburiye abandi atanga miliyoni imwe
Eng. Augustin , umwe mu banyamuryango ba Gikundiro Forever...Mu gutera inkunga ikipe yatanze Miliyoni imwe
Rudasingwa wari uhagarariye Dyna Fan Club yo muri Diaspora yatanze Miliyoni 3
Cyiza Richard wahoze ari umubitsi wa Rayon Sports niwe wavuze ubutumwa bwa Munyakazi Sadate utabashije kuboneka kubera impamvu z’umuryango ariko akaba yamusabye kumuvugira ko weyemeye gutanga Miliyoni 2 FRw
Nziza Yvan , Visi Perezida wa Dream Unity...yavuze ko bazatanga Miliyoni 2 Frw
Patrick yatanze Miliyoni 1
Martin yatanze amadorali 1000 (asaga gato Miliyoni)
Phias Ahishakiye ukuriye March Generation yavuze ko bemeye gutanga Miliyoni
Furaha JMV na we yatanze Miliyoni
Dr. Habimana Hassan Ally wo muri Gikundiro Forever yatanze miliyoni
Nisengwe Chantal na we wo muri Gikundiro Forever yatanze Miliyoni
Dr Norbert na we wo muri Gikundiro Forever yatanze 700.000 Frw
Eng. Augustin (Gikundiro Forever) na we watanze Miliyoni
Muhirwa Prosper yatanze 1.500.000 Frw
Nkurunziza Jean Paul niwe wasomaga Ayo bamwe mu bari Hanze batanze harimo n’abahise bayatanga ako kanya
Umuyobozi wa Trust Supporters na we yemeje ko bazatanga Miliyoni
Namenye Patrick ushinzwe gushaka abafatanyabikorwa muri Rayon Sports
Amafoto: Renzaho Christophe
/B_ART_COM>