Mike wa Rayon Sports ashobora kubona ikipe muri Ukraine

Umukinnyi wo mu kibuga hagati wa Rayon Sports, Niyomwungeri Mike ashobora kubona ikipe mu cyiciro cya gatatu mu gihugu cya Ukraine.

Nkuko Rwandamagazine.com ibikesha umuntu wamushakiye iyo kipe, witwa Charles uba mu Budage usanzwe ashakira abakinnyi amakipe, ngo Mike yamaze kwemererwa gukora igeragezwa muri FC Hirnyk yo muri Ukraine yaritsinda, bakemera kumusinyisha.

Uyu mugabo avuga ko yashimye imikinire ya Mike mu mukino yamubonyemo akina ubwo Rayon Sports yakinaga umukino wa gishuti na Kalisimbi FC yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni umukino wabaye tariki 29 Ukuboza 2019. Rayon Sports yatsinze ibitego 4-1.

Charles avuga ko uretse n’uburyo akina, ngo yashimye na ’taille’ ye kandi akaba ngo ari umukinnyi ugaragaza ko afite ejo heza.

Ati " Nashimye imiterere ye kandi n’imikinire ye. Kuba ari umwana utarengeje imyaka 20 kandi akaba afite ubuhanga mu kibuga hagati nibyo byatumye mukurikirana, niyemeza kumushakira ikipe yazamuriramo urwego rwe."

Yunzemo ati " FC Hirnyk yiteguye kumusinyisha igihe yaba atsinze igeragezwa ry’ibyumweru bitatu. Namaze kubivugana na Perezida wa Rayon Sports, byose biri mu nzira nziza. Hasigaye gusa gutegereza ko ibintu bimera neza, icyorezo cya Covid-19 kigatanga agahenge."

’Sinahise mbyizera’

Mike yatangarije Rwandamagazine.com ko ubwo uwo mukino wavuzwe haruguru warangiraga, ngo Charles yaramwegereye amubwira ko yishimiye imikinire ye ndetse ko agiye kumushakira ikipe.

Ati " Uwo mukino nabanjemo, ndawukina. Nyuma yaje kumbwira ko ntanga icyizere cy’ejo hazaza ndetse ko agiye kunshakira ikipe nkazamura impano yanjye. Ntabwo nahise mbyizera ariko haciyemo amezi 2 yarampamagaye ambwira ko yamboneye ikipe yo mu cyiciro cya gatatu muri Ukraine."

Mike akomeza avuga ko Charles yari yamwemereye kumwishyurira ibintu byose mu gihe azaba ari mu igeragezwa ariko ngo bikomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19.

Akomeza avuga ko igihe icyorezo cyaba kirangiye aribwo azajya gukora iryo geragezwa.

Mike Niyomwungeri yigeze kunyura muri Rayon Sports mbere y’uko ajya gukinira Rwamagana FC. Nyuma yagarutse muri Rayon Sports ayisinyira imyaka 5. Umwaka ushize yari yamutije muri Rugende FC hamwe na bagenzi be 4 bayikinira imikino yo kwishyura yo mu cyiciro cya kabiri. Muri uyu mwaka w’imikino nibwo yazamuwe mu ikipe nkuru.


Umukino yabanjemo Rayon Sports ikina umukino wa gishuti na Kalisimbi FC niwo watumye Charles amubonamo impano yiyemeza kumushakira ikipe

Niyomwungeri Mike ukina hagati mu kibuga, yazamuwe mu ikipe nkuru ya Rayon Sports muri uyu mwaka

Yazamukanye na Nsengiyumva Emmanuel bita Biganza, umunyezamu ukiri muto wa Rayon Sports

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo