Migi na Zlatko bavuze ku mashusho ya Kimenyi yasakajwe (VIDEO)

Nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hasakajwe amashusho y’ubwambure bwa Kimenyi Yves, umunyezamu wa APR FC, Kapiteni w’iyi kipe ndetse n’umutoza wayo bagize icyo babivugaho.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Mata 2019 nibwo hasakaye amashusho ya Kimenyi Yves , Umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na APR FC. Kimenyi Yves yifashe amashusho yambaye ubusa agaragaza ubwambure , asakazwa ku mbuga nkoranyambaga n’umuntu utaramenyekana cyangwa impamvu yabikoze.

Byabaye mu gihe APR FC iri kwitegura umukino ukomeye wa Shampiyona igomba kwakirwamo na Rayon Sports.

Kuri uyu Gatatu ubwo Rwandamagazine.com yasuraga imyitozo ya APR FC, twasanze Kimenyi Yves ari gukorana imyitozo na bagenzi be kandi ubona akomeye , ndetse yishimanye n’abandi bakinnyi bari kwitegurana umukino wa ’derby’ bazahuramo na Rayon Sports.

Kimenyi Yves yirinze kugira icyo atangaza kuri ayo mashusho ye yakwirakwijwe gusa Mugiraneza Jean Baptiste Migi, Kapiteni wa APR FC na Zlatko Krmpotić, umutoza wa APR FC bagize icyo babivugaho.

Migi yavuze ko baganirije Kimenyi Yves , bamusobanurira ko ari abashaka kumwica mu mutwe mu cyo we yise urugamba rubari imbere.

Migi yagize ati " Byasakaye ku mbuga nkoranyambaga cyane ariko twebwe nk’abantu dufite urugamba, dufite icyo dushaka kugeraho, ntabwo tubiha agaciro ...nkuko mwabibonye, Kimenyi arakomeye , arimo gukora imyitozo neza. Nta kibazo na kimwe afite. Turi kumwegera tukamubwira ko ari abashaka kumwica mu mutwe kugira ngo bibonere amanota 3 ku munsi wo ku wa 6 ariko na we arabizi ko aka ariko kazi ke , ko ariko kazi kadutunze. Agomba kwirengagiza ibyo ngibyo byose akaza tugashyira hamwe."

Kimenyi Yves yitozanyije n’abandi ndetse wabonaga ameze neza...ashobora kubanza muri 11 bazaba bahura na Rayon Sports

Zlatko, umutoza wa APR FC we yavuze ko atajya yita cyane ku buzima bwo hanze y’ikibuga bw’umukinnyi, ngo icyo yitaho cyane ni umusaruro uwo mukinnyi atanga mu kibuga. Yavuze ko azi neza ko Kimenyi Yves ari umukinnyi w’umuhanga ndetse w’umunyamwuga.

Ati " Nyuma y’iperereza , tuzareba ikizavamo ariko ubu sinshaka kugira icyo mbivugaho. Wenda ni photoshop, ntawe uzi neza uko byagenze. Yves ni umukinnyi mwiza w’umunyamwuga. Ku bwanjye ni umukinnyi mwiza kandi nzamuha amahirwe yo gukina."

Yunzemo ati " Kubwa njye icy’ingenzi ni uko yitwara mu kibuga naho ibyo hanze yacyo simbyitaho."

Umukino uzahuza amakipe yombi uteganyijwe ku itariki 20 Mata 2019. Uzakirwa na Rayon Sports. Niwo mukino uzabimburira iyindi yo ku munsi wa 23 wa Shampiyona ari nabwo izaba isubukuwe.Umukino uzabera kuri Stade Amahoro. Kwinjira ni 2000 FRW, 5000 FRW ,10.000 FRW, 15.000 FRW na 20.000 FRW.

Reba hano ikiganiro Migi na Zlatko bagiranye na Rwandamagazine.com bavuga ku mashusho ya Kimenyi Yves yasakajwe

Inkuru bijyanye :

Zlatko ati Twiteguye gutahukana intsinzi imbere ya Rayon Sports"...Kimenyi ameze neza (PHOTO+VIDEO)

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(3)
  • kamanzi yvonne

    Andika ubutumwa apr yanjye izabikora

    - 17/04/2019 - 19:43
  • marc

    ariko migi nawe agira umudomo ngo ni abashaka kumwica mu mutwe ngo bibonere atatu samedi? abo c nibo bagiye kumukura ikabutura no kumufata video!? ubu c na muhire kevin abanyamisiri bari kumwica mu mutwe! biriya byabaye n’ibyago kimenyi yagize umuntu ntagakore ububwa ngo nibumugaruka mutangire kubutwerera abandi mureke amatungo avugwe mu mazina naho ibyo mutanibeshyako kimenyi adafite ikibazo keretse abaye atari muzima kuko bene biriya byanga byakunda biragukoroga ahubwo nibamukomeze ye kumvako isi imurangiriyeho ariko ibyo bya migi nk’umuntu mukuru ntakavuge amateshwa nkayo kbsa!!.

    - 18/04/2019 - 07:57
  • ######

    ibyono nugushaka uko barangaza umunyezamu

    - 18/04/2019 - 19:24
Tanga Igitekerezo