Michael Sarpong yirukanywe muri Rayon Sports anishyuzwa umwenda

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kwirukana rutahizamu wayo Michael Sarpong ukomoka muri Ghana imushinja gukora ikosa rikomeye. Si ukwirukanwa gusa kuko yanishyujwe amadorali 612 ngo yari abereyemo iyi kipe.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 23 Mata 2020 nibwo twari twabahejejeho inkuru y’uko Rayon Sports yamwandikiye imusaba ibisobanuro ku makosa ikipe yamushinjaga ivuga ko akomeye.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane ninabwo hasohotse ibaruwa imwirukana mu ikipe mu gihe yari ataranatanga ibisobanuro ku makosa yashinjwaga.

Ikosa rikomeye Sarpong yirukaniwe rikubiye mu kiganiro aheruka kugirana na Royal FM ayo yatangaje ko Munyakazi Sadate adakwiriye kuyobora Rayon Sports. Hari nyuma y’uko iyi kipe yari imaze guhagarika imishahara y’abakinnyi kubera icyorezo cya Covid-19.

Icyo gihe yagize ati " Kubwange ndumva ari ibintu bitumvikana kuko Perezida ntabwo yigeze agira uwo aganira na we aho ari ho hose. Byibura hari abakinnyi bamaze igihe mu ikipe aho mbere yo kujyana ibintu mu itangazamakuru yagakwiye kuvugana na bo.

Bityo kubwange rwose ni ibintu ntumva, kubyukira ku bintu mu bitangazamakuru gutyo. Ubundi iyo uri perezida rwose ugerageza kuvugisha abakinnyi. Twese turabizi ko bigoranye muri iyi minsi natabwo turi gukina nta buri kimwe, biragoye ariko byibura wishyure ½ cy’umushahara ariko ntabwo wabyuka uvuga uko gusa nkaho nta muntu witayeho nta muntu utekerezaho, nonese niba ari uko bimeze ni nde dukorera? Kubera iki turi hano? Kubera iki mu byukuri turi kugukorera ?”

Yunzemo ati " Nta bwenge afite, Ntabwo akwiye kuyobora iyi kipe y’ubukombe. Iyi kipe ikomeye ikeneye umuntu ukuze bihagije mu mutwe, ushobora kuganira n’abakinnyi. Sinkeka ko nabakinnyi bifuza ko aguma ku mwanya ariho ubu. Ndakeka abakinnyi batamwifuza ubu."

Uretse kwirukanwa muri Rayon Sports, iyi kipe yanamwishyuje amadorali ya Amerika 612(572.220 FRW) ngo y’itike iyi kipe yamutegeye ubwo yavaga mu gihugu cya Norvege aho bavuga ko yari yagiye kuvugana n’andi makipe adahawe uburenganzira na Rayon Sports cyangwa ngo ibe ibizi.

Yirukanywe muri Rayon Sports mu gihe yari ari mu mpera z’amasezerano yari afitanye n’iyi kipe yagombaga kurangirana na ’saison’ y’uyu mwaka.

Michael Sarpong yageze muri Rayon Sports muri Nzeli 2018 avuye muri Dreams FC yo muri Ghana, atsinda ibitego 16 muri Shampiyona y’u Rwanda. Kugeza ku munsi wa 24 wa Shampiyona y’uyu mwaka, Sarpong yari amaze gutsindira Rayon Sports ibitego icyenda.

Inkuru bijyanye :

‘Sadate ntakwiriye kuyobora Rayon Sports’,… Sarpong yabisabiwe ibisobanuro

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo