Imikino

Mbere yo guhura na Mukura VS, Rayon Sports yanganyije na La Jeunesse (AMAFOTO)

Mu mukino wa nyuma wa gishuti mbere y’uko itangira shampiyona y’uyu mwaka, ikipe ya Rayon Sports yanganyije 0-0 na La Jeunesse FC yo mu cyiciro cya kabiri.

Ni umukino wabereye kuri Stade ya Mumena kuri uyu wa kane tariki 28 Ukwakira 2021.

Rayon Sports yakinnye uyu mukino idafite Ayoub, Steve Elo Manga, Sanogo ndetse na Adolphe. Bose bafite ibibazo by’mvune bitandukanye.

Masudi Djuma yarebye uyu mukino ari muri ’tribune’ kuko yari yahaye uburenganzira abamwungirije ngo bawutoze nkuko yabibwiye itangazamakuru nyuma y’umukino. Kuri we ngo ni uburyo bwo kwerekana icyizere abafitiye, bikuraho ibyari bimaze iminsi bivugwa ko atari kumvikana n’abungiriza be.

Muri uyu mukino Rayon Sports yakoresheje amakipe abiri mu bice byombi by’umukino.

Rayon Sports izatangira Shampiyona ihura na Mukura Victory Sports kuri uyu wa gatandatu tariki 30 Ukwakira 2021.

Rayon Sports: Bashungta Abouba, Nizigiyimana Khalim, Muvandimwe JMV, Niyigena Clement, Ndizeye Samuel, Nsengiyumva Isaac, Muhire Kevin, Niyonkuru Sadjat, Sekamana Maxime, Essombe Willy Onana na Youssef Rharb

La Jeunnesse:Twagirimana Moise, Uzabakiriho Fiston, Twahirwa Olivier, Nshimiyimana Olivier, Mfuranzima Claudier, Ndak Nibuka Nassim, Shyaka Ruben, Bucyanayandi Joseph, Nsabimana Ibrahim na Byiringiro Irene

Lomami yanyuzagamo akazamuka akaganira na Masudi

PHOTO: RENZAHO Christophe

TANGA IGITEKEREZO

Ibitekerezo(0)