Abahanzi Maylo, Clemy Umuhire na The Bless bakunzwe cyane mu Majyaruguru, bari mu bazasusurutsa abazitabira umukino wa nyuma w’Irushanwa ryo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko uzahuza CETRAF FC na Makamburu ku Cyumweru, tariki ya 5 Kamena 2022, kuri Stade Ubworoherane.
Amakipe umunani yo mu turere twa Musanze, Gakenke na Nyabihu ni yo yari yitabiriye aya marushanwa y’umupira w’amaguru mu rwego rwo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, yatangiye guhera tariki ya 16 Mata.
CETRAF FC yageze ku mukino wa nyuma itsinze Ntagipfubusa igitego 1-0 mu gihe Makamburu FC yatsinze Nyabihu penaliti 5-4 nyuma yo kunganya ibitego 2-2 mu mpera z’icyumweru gishize.
Umukino wa nyuma uzahuza amakipe yombi ku Cyumweru, tariki ya 5 Kamena 2022, utegerejwe n’abatari bake bazasusurutswa n’abahanzi barimo The Bless, Clemy Umuhire na Maylo bari mu bakunzwe mu Majyaruguru.
The Bless yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo Ikibazo, Wampaye umwanya, Yandembeje, Nyiraneza na Aramurika yakoranye na Raster JB.
Clemy Umuhire ufite indirimbo zirimo Nje, Nzaguha na Daima, yakoranye Uburyohe na Fireman ndetse na Meylo iyo bise Umwana mu gihe uyu wa nyuma afite indi yitwa Inyenyeyi yanjye yakoranye na Bull Dogg ndetse na Inkovu z’ibihe yakoranye na Deeflo na Joshari.
Abandi bazazasusurutsa abazitabira uyu mukino binyuze mu kuvanga umuziki ni DJ Young na MC Montana.
Kwinjira kuri uyu mukino uzahuza CETRAF FC na Makamburu, uzwi nka "Umuvure Derby" kubera ko uhuza amakipe yombi ari ay’inganda zikora inzonga, bizaba ari ubuntu guhera saa Saba z’amanywa.
Ubwo amakipe yombi yahuriraga mu Itsinda A yarimo, Makamburu yatsinze CETRAF FC ibitego 2-1, icy’intsinzi kiboneka mu minota ya nyuma.
Abafatanya bikorwa muri iri rushanwa ni Musanze wine, Makamburu wine, Meraneza, Next Bar, Mukungwa River Side Night Club, Ntagipfubusa Ltd, Masita na Canal Plus Musanze.
Ikibazo cy’ibiyobyabwenge mu rubyiruko kiri mu bihangayikishije inzego zitandukanye mu Rwanda kuko hari abo bitera kugira agahinda gakabije.
Inyigo y’Ikigo gishinzwe Ubuzima (RBC) yo muri 2018 igaragaza ko Abanyarwanda barenga ibihumbi 200 biganjemo urubyiruko, bagezweho n’uburwayi bwo mu mutwe biturutse ku kunywa inzoga n’ibindi biyobyabwenge.
Yagaragaje ko abenshi mu bagezweho n’uburwayi ari urubyiruko ruri mu kigero cy’imyaka hagati ya 12-35, ndetse ko ½ cy’Abanyarwanda bari muri iki kigero bakoresheje ibiyobyabwenge nibura rimwe mu buzima bwabo.
/B_ART_COM>