Masudi Djuma yasinyiye gutoza AS Kigali - AMAFOTO

Irambona Masudi Djuma yasinye gutoza AS Kigali mu gihe kingana n’umwaka umwe. Asimbuye Eric Nshimiyimana utarongerewe kontaro.

Masudi Djuma abonye aka kazi nyuma y’uko yari yaramaze gutandukana na Simba SC yatozagamo nk’umutoza wungirije.

Mu cyumweru gishize nibwo Masudi Djuma yatandukanye n’ikipe ya Simba SC nyuma yo kutumvikana n’umutoza w’umubiligi Patrick Uassems yari yungirije, wamushinjaga kuba ari we ukunzwe n’abafana cyane bikaba bituma atamwumvira.

Andreas Spier, Mbungo Cassa Andre, Seninga Innocent na Haringingo Francis ni bamwe mu batoza bavugwa ko bari baravuganye na AS Kigali ariko ntibabasha kumvikana.

Masudi yabaye umukinnyi w’icyamamare mu Burundi no mu Rwanda, cyane cyane mu makipe ya APR FC na Rayon Sports yabereye Kapiteni nyuma akanayibera umutoza wungirije mu 2016, nyuma akaza no kuyibera umutoza mukuru maze akayihesha igikombe cy’Amahoro.

Nyuma yo kutumvikana n’abayobozi ba Rayon Sports yaje guhita asezera ku mirimo ye maze yerekeza muri Simba SC yari amazemo umwaka umwe.

Mu kiganiro yagiranye na Rwandamagazine.com nyuma yo gusinya amasezerano, Masudi Djuma yavuze ko icyo AS Kigali ibura akizi. Yavuze ko abatoza asanze aribo azakorana nabo. Ku kijyanye no kuba atarabashije kwigurira abakinnyi, Masudi yavuze ko atazatoza umukino wo ku Cyumweru AS Kigali izakina na Musanze FC bityo ngo azabanza yicare arebe neza uko ikipe iteye , abone kumenya aho azahera akazi ke.

Masudi Djuma yagize ati " Nasinye saison imwe. Ibyo bashaka ndabizi. Ngiye gukorana nabo ndebe ko twafashanya. AS Kigali icyo bashaka ni ibikombe. Ni ikipe nzi. Iri mu makipe 4 akomeye mu gihugu. Ifite ubushobozi bwo gutwara igikombe. Ubushize yabaye iya 2. Sinavuga ngo ngiye gutwara Shampiyona cyangwa igikombe cy’Amahoro ariko tugiye kongera imbaraga turebe ko twabona kimwe mu bikinirwa..."

Ku kigendanye n’abazamwungiriza, Masudi yagize ati " Nzakorana n’abahari. Ni abantu twakinanye, turaziranye...Ntabwo nzatoza umukino wo ku cyumweru, ngiye kureba abakinnyi bafite ndetse niba hari n’icyo twakongeraho cyangwa izindi mpinduka. Byose tuzabivuganaho n’ubuyobozi."

Gasana Francis ukuriye igura n’igurisha muri AS Kigali yatangarije Rwandamagazine.com ko bahisemo Masudi Djuma kubera ibigwi afite . Ngo biteguye kumufasha muri byose azakenera mu kumworohereza akazi.

Ati " AS Kigali murabizi ni ikipe ikomeye kandi ni ikipe nziza. Icyo ishingiraho rero ni ugushaka umutoza mwiza , ukunzwe, uri ku isoko waba ibyo yagezeho, ufite ibyo yakoze...Ibyo twashingiyeho ni ibigwi bye ndetse akaba ari umutoza mwiza kandi umutoza uzi gutoza agashaka ibikombe.

Icyo azadusaba tuzakimuha, natwe icyo tumusaba ni ibyishimo mu bafana, mu bayobozi...Twizeye ko kandi azabitugezaho nk’umutoza mwiza."

Gasana Francis ukuriye igura n’igurisha muri AS Kigali niwe wasinye kuri kontaro ya Masudi

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(3)
  • Mitsutsu

    Naze arimbure amakipe

    - 19/10/2018 - 17:42
  • ######

    NDASHIMIRA ABAYOBOZI BA AS KIGALI BANZANIYE MASUDI DJUMA AMAKIPE NDAYAMARA CYANE CYANE RAYON AS KIGALI ISUKU NI SUKURA!!

    - 19/10/2018 - 18:37
  • Mitsutsu

    Naze arimbure amakipe

    - 20/10/2018 - 15:16
Tanga Igitekerezo