Mashami Vincent yatangaje 23 ajyana muri Cote d’Ivoire

Umutoza w’ikipe y’igihugu, Amavubi, Mashami Vincent yamaze gushyira hanze abakinnyi 23 agomba kujyana muri Cote D’Ivoire.

Abakinnyi basigaye ni Butera Andrew na Nshimiyimana Amran ba APR FC , myugariro wa Rayon Sports FC Hussein Habimana na myugariro wa Mukura VS, Iragire Saidi.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Werurwe 2019 nibwo Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma.

Ikipe y’igihugu, Amavubi irahaguruka mu Rwanda saa saba z’urukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 21 Werurwe 2019.

Ku Cyumweru tariki 23 Werurwe 2019 nibwo umukino uzahuza amakipe yombi uteganyijwe. Umukino ubanza Cote d’Ivoire yari yatsindiye Amavubi kuri Stade ya Kigali 2-1. Ni ibitego byatsinzwe na Jonathan Kodjia na Max-Alain Gradel. U Rwanda rwatsindiwe na Meddie Kagere.

Umukino wo kwishyura uzakinirwa kuri Stade Félix Houphouët-Boigny yakira abantu 50.000.

Guinea yamaze kubona itike, iyoboye itsinda H n’amanota 11, ikurikiwe na Cote d’Ivoire ifite amanota 8. Centrafrique bafite amanota atanu ku mwanya wa gatatu mu gihe u Rwanda ari u rwa nyuma n’amanota abiri.

Abakinnyi 23 Mashami Vincenta ajyana muri Cote d’Ivoire:

Abanyezamu: Rwabugiri Omar (Mukura VS&L), Kimenyi Yves (APR FC) na Mvuyekure Emery (Tusker FC, Kenya)

Ba myugariro: Rwatubyaye Abdoul (Sporting KC, USA), Nirisarike Salomon (FC Tubize, Belgium), Manzi Thierry (Rayon Sports FC), Buregeya Prince (APR FC), Fitina Ombolenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Rutanga Eric (Rayon Sports FC) and Iradukunda Eric (Rayon sports FC).

Midfielders: Niyonzima Ally (APR FC), Muhire Kevin (El Dakhleya Sporting Club, Egypt), Niyonzima Olivier (Rayon Sports FC), Nsabimana Eric (AS Kigali) na Bizimana Djihad (Waasland Beveren, Belgium)

Ba rutahizamu: Kagere Meddie (SC Simba, Tanzania), Tuyisenge Jacques (Gor Mahia, Kenya), Hakizimana Muhadjiri (APR FC), Nshuti Dominique Savio (APR FC), Nizeyimana Juma (Kiyovu Sports), Byiringiro Lague (APR FC) na Iradukunda Bertrand (Mukura VS&L)

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo