Mashami Vincent yatangaje 20 ajyana muri Seychelles

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Mashami Vincent yatangaje urutonde rw’abakinnyi 20 ahagrukana nabo mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere rishyira ku wa kabiri berekeje muri Seychelles mu ijonjora rya mbere ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Abakinnyi bajyana n’ikipe y’igihugu Amavubi ntiharimo Manishimwe Djabel wa APR FC, Buteera Andrew wa APR FC, Mico Justin wa Police FC , Iradukunda Eric bita Radu wa Rayon Sports na myugariro Nirisarike Salomon.

Nirisarike Salomon ukina mu mutima wa ba myugariro yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa FC Pyunik iherereye mu Mujyi wa Yerevan muri Armenie ari nayo mpamvu Mashami Vincent yafashe icyemezo cyo kutamwifashisha mu mikino ibiri u Rwanda ruzahuramo na Seychelles kugira ngo abanze atuze mu ikipe ye nshya.

Asobanura ibya Salomon, Mashami yagize ati " Ntabwo tuzaba turi kumwe na Nirisarike kuko ari mu byo gusoza ibitararangira mu ikipe nshya yamaze kubona. Birumvikana ko tutishimye kuko tuzaba tutamufite ariko dufite n’abandi bakinnyi beza bazaziba icyuho cye kandi ndizera ko bazabikora neza.’’

‘’Mu izina ry’ikipe, namushimira ko yabonye ikipe nshya kandi nkamwifuriza amahirwe kuko tuzamukenera mu mikino iri imbere.’’

Salomon Nirisarike ntazakina imikino 2 u Rwanda ruzakina na Seychelles

Urutonde rw’abakinnyi bajyana n’Amavubi muri Seychelles:

Ndayishimiye Eric, Kimenyi Yves, Rwabugiri Omar, Manzi Thierry, Bayisenge Emery, Rwatubyaye Abdoul, Imanishimwe Emmanuel, Ombolenga Fitina, Rutanga Eric, Mukunzi Yannick, Niyonzima Olivier, Bizimana Djihad, Muhire Kevin, Haruna Niyonzima, Iranzi Jean Claude, Sugira Ernest, Medie Kagere, Tuyisenge Jacques, Hakizimana Muhadjiri na Sibomana Patrick.

Tariki 5 Nzeri 2019 nibwo hateganyijwe umukino ubanza uzabera kuri Stade Linite ku isaha ya saa munani ku isaha yo mu Rwanda (saa kumi z’umugoroba ku isaha ya Seychelles.)

Nyuma yo kwakirwa na Seychelles ku wa Kane w’iki Cyumweru, Amavubi azakira umukino wo kwishyura uzabera kuri Stade ya Kigali tariki ya 10 Nzeri ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Rutahizamu Tuyisenge Jacques ukinira Petro Atlético muri Angola, azahurira na bagenzi be muri Seychelles.

Abandi bakina hanze barimo Rwatubyaye Abdul (Colorado Rapids, USA), Yannick Mukunzi (Sandvikens IF, Suède), Kevin Muhire (Misr El Makkasa, Misiri), Bayisenge Emery (Saif Sporting Club, Bangladesh), Patrick Sibomana (Young Africans, Tanzania), Meddie Kagere (SC Simba, Tanzania), Muhadjiri Hakizimana (Emirates Club, UAE), Djihad Bizimana (Waasland Beveren) bose bamaze kugera mu Mavubi.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(4)
  • Ishimwe Yarakoze Seti Kefa

    Good luck to Amavubi squad which will compete with Sychelles, hope that they will win more goals away for making home game very easy to them.

    - 2/09/2019 - 17:26
  • jerome

    ariko se mbaze
    nkubu ngubu Bakame na Sugira abajyanye hehe?
    nzaba mbarirwa ibyayo Mavubi yanyu da

    - 2/09/2019 - 18:42
  • ######

    iyi kipe ndabona ntakintu izakora nibya bindi tumenyereye ntakida sanzwe

    - 2/09/2019 - 19:53
  • Kwize lopez

    iyi kipe ndabona ntakintu izakora nibya bindi tumenyereye ntakida sanzwe

    - 2/09/2019 - 19:54
Tanga Igitekerezo