Marines FC na Musanze FC zongeye kugwa miswi mu mukino wo kwipima (AMAFOTO)

Mu mukino wo kwishyura wa gishuti hagati ya Marines FC na Musanze FC, aya makipe yombi yongeye kunganya 0-0 nkuko byari byagenze mu mukino ubanza wari wabereye i Musanze kuri Stade Ubworoherane tariki 20 Kanama 2019.

Umukino wo kwishyura wabaye kuri iki cyumweru tariki 25 Kanama 2019 i Rubavu. Ni umukino amakipe yombi yongeye kugeragezamo abakinnyi bashya.

Niyongabo Amars utoza Musanze FC akomeje kureba imyitwarire y’abakinnyi bashya muri iyi kipe na we yaje asimburamo Ruremesha Emmanuel. Umunyezamu Ndori Jean Claude na Jean Didier Touya bahoze muri Kiyovu SC, Moussa Ally Sova wahoze muri Sunrise FC, Mumbele Saiba Claude bita Kizizi wahoze muri Etincelles FC, Muhire Anicet bita Gasongo wahoze muri Bugesera FC ni bamwe mu bakinnyi bashya b’iyi kipe yo MU Majyaruguru.

Marines FC itari iri kumwe n’umutoza mukuru wayo Yves Rwasamanzi kuko yajya ye n’AMavubi y’abatarengeje imyaka 15, ikomeje gutozwa n’umutoza wungirije w’iyi kipe ndetse yabashije kwihagararaho anganya na Musanze FC imikino 2.

Tuyishime Placide bita Trump, Perezida wa Musanze FC

Lt.Col. Richard Karasira, Perezida wa Marines FC

PHOTO: UMURERWA Delphin

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo