March Generation igiye kwishyurira amashuri abana bihebeye Rayon Sports bakiri bato

March Generation Fan Club yiyemeje kwishyurira amashuri abana 2 bakiri bato bayibarizwamo batangiye gufana Rayon Sports bakiri bato cyane. Uretse kuyifanira kuri Stade, mu rugo iwabo ngo bahamanitse ibendera rya Rayon Sports.

Uyu ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu nteko rusange ya March Generation baheruka gukora mu cyumweru gishize. Abana bazishyurira amashuri ni Mucyo Aiman ufite imyaka 14 na murumuna we Mugisha Anafi ufite imyaka 12. Batuye mu Gatare mu Murenge wa Nyamirambo.

Nibo bana bakiri bato babarizwa muri iyi Fan Club igizwe n’abanyamuryango barenga 150.

Phias Ahishakiye, Visi Perezida muri March Generation yatangarije Rwandamagazine.com ko Mucyo ari nawe mukuru bakunze kumubona kuri Stade afana ashishikaye cyane, nyuma ngo bamwe muribo bemera kumutangira imisanzu nk’umunyamuryango mushya, yinjiramo gutyo. Nyuma ngo nibwo yazanye na murumuna we Mucyo. Bose bakaba bavuza ingoma nto bagira muri March Generation.

Uko bakomezaga kugaragaza urukundo rudasanzwe bakunda Rayon Sports , niko bamwe mu bagize March Generation bagiye biyemeza ibintu binyuranye birimo kubagurira ibikoresho by’ishuri, kubishyurira amafaranga y’ishuri n’ibindi byose byagendana n’uburezi bwabo.

Uwitwa Serindwi Laurent niwe wabaguriye ibikoresho by’ishuri, abibashyikiriza bari kumwe n’umubyeyi wabo. Amafaranga y’ishuri nayo bazajya bayatangirwa kandi hakurikiranwe imyigire yabo.

Ahishakiye Phias ati " Ni abana ubona bakunda Rayon cyane. Byaradushimishije bituma dushaka icyo twabakorera cyabubakira ejo habo heza. Nubwo ari abafana ariko bakwiriye kwiga neza, bakazaminuza bakazavamo abantu bakomeye nkuko muri Fan Club yacu ndetse no muri Rayon Sports harimo abantu baminuje bayikunda cyane. Tuzakomeza gukurikirana imyigire yabo."

Murekatete Sumaya nyina wabo avuga ko umwana we mukuru ariwe watangiye gufana Rayon Sorts cyane ndetse akajya amucika akajya kuri Stade.

Ati " Uriya mukuru amaze imyaka 4 akunda Rayon Sports ariko muri iyo myaka yari atarashobora kuba yakwijyana kuri Stade , akabivugira mu rugo, ntungurwa bwa mbere numvise ko yageze kuri Stade.

Nyuma yajyaga ajyana na murumuna we, babanza no kujya babimpisha , nyuma baza kubona ko ntakibazo kirimo, , bakabimbwira nkabaha uruhushya..."

Yunzemo ati " Bageze nubwo bazamura idarapo rya Rayon Sports mu rugo. Umudugudu wose, abahisi n’abagenzi bose bazi ko ari urugo rw’abarayon. Nanjye ndi umurayon ariko ibendera abarizamuye ni bariya bana."

Avuga ku gikorwa bakorewe na March Generation, Murekatete yagize ati " Igikorwa nkorewe na March Generation kiranejeje , sinzi ukuntu nabyita . Mbonye ko abana banjye mu gukunda Rayon kwabo , bafite abandi bantu basangaga kandi babafata nabo nk’ababyeyi.

Natunguwe n’umunsi wa mbere, umu maman mugenzi wanjye yampamagaye arambwira ati ntuze kugira ikibazo , abana ba we turi kumwe . Ubu nta kibazo njya ngira mu gihe abana banjye bagiye gufana Rayon Sports ."

Mucyo Aiman ufite yiga mu mwaka wa 5 w’amashuri abanza naho murumuna we Mugisha Anafi wiyise Tchablala akiga mu mwaka wa 4 muri Groupe Scolaire Akumunigo.

Mike Runigababisha ukuriye March Generation yavuze ko nubwo nabo bakunze Rayon Sports bakiri bato ariko ngo Mucyo na Mugisha bafite umwihariko.

Mike yagize ati " Icyo tuzashobora nka March Generation tuzakibakorera….Natwe nubwo dukunda Rayon Sports ariko nkanjye simpamya ko ngana nkuku bangana nakundaga Rayon nkuko bayikunda."

Mu nteko rusange kandi abagize March Generation bemerejemo itariki bazakoreraho umwiherero basanzwe bakora buri mwaka wo gutehura shampiyona nshya. Tariki 31 Kanama kugeza tariki 2 Nzeli 2018 nibwo bazakora uyu mwiherero, ubere mu Karere ka Musanze. Ni umwiherero bazigiramo uko bitwaye muri uyu mwaka ushize ndetse n’imigabo n’imigambi y’umwaka utaha wa Shampiyona.

Muri uwo mwiherero barateganya kandi kuzakina umukino wa gishuti n’abafana ba Musanze FC mu rwego rwo kwagura ubushuti n’ubusabane mu bafana b’amakipe yombi.

Mucyo (uteze agatambaro mu mutwe) akunda kwitabira imikino myinshi Rayon Sports yakirira i Nyamirambo mu minsi y’impera z’icyumweru

Komite nyobozi ya March Generation: Uhereye i Bumoso, Uwimana Jeanine (umunyamabanga ), Mike Runigababisha (Perezida) na Ahishakiye Phias (Visi Perezida)

Mugisha na Mucyo

Serindwi Laurent wiyemeje kugenera aba bana ibikoresho by’ishuri

Murekatete Sumaya, umubyeyi w’aba bana yanejejwe n’ibyo March Generation yamukoreye

Uwimana Jeanine umunyamabanga wa March Generation niwe ukunda gukurikirana cyane aba bana iyo baje kuri Stade

Photo:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(4)
  • Se7

    YEZU ati:mureke abana bansage.

    - 16/08/2018 - 12:15
  • Murenzi

    Iki gikorwa kiranshimishije cyane.

    - 16/08/2018 - 16:10
  • ######

    Kabisa iki gikorwa ni indashyikirwa.murabantu babagabo.

    - 17/08/2018 - 08:59
  • ######

    "Utazi umukungu yima umwana" iki n’igikorwa cyo kwiteganyiriza.

    - 17/08/2018 - 13:17
Tanga Igitekerezo