Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kuguma mu murongo mwiza wo gutwara igikombe cya shampiyona nyuma yo gutsinda AS Kigali igitego 1-0 mu mukino w’ikirarane waberaga kuri sitade ya Kigali kuri uyu wa Gatandatu.
Ku munota wa 38’ w’umukino nibwo myugariro Manzi Thierry yahagurukije abafana ba Rayon Sports nyuma yo kwinjiza igitego cyayoboye umukino ukarinda urangira.
Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports ikiyoboye umukinon’igitego 1-0. AS Kigali yakozemo amakosa atatu (3) yatumye Rayon Sports iyahana ikoresheje imipira y’imiterekano.
Rayon Sports yakoze amakosa atanu (5) yatumye AS Kigali itera imipira y’imiterekano nubwo Kubwimana Cedric bita Jay Polly yahaboneye ikarita y’umuhondo.
Igice cya kabiri, Eric Nshimiyimana yatangiye akora impinduka akuramo Cyubahiro Janvier amusimbuza Ndayisaba Hamidouwaje akinira hagati afasha abataha izamu barimo Ndahinduka Michel na Cimanga Pappy.
Bigeze ku munota wa 58’, Eric Nshimiyimana utoza AS Kigali yakuyemo Kubwimana Cedric Jay Polly wari wagize akabazo k’imvune, amusimbuza Tubane James wahoze ariumukinnyi wa Rayon Sports.
Bigeze ku munota wa 65’, Irambona Eric Gisa yasimbuwe na Tidiane Kone ku ruhande rwa Rayon Sports mu gihe Cimanga Pappy wa AS Kigali yasimbuwe na Sebanani Emmanuel Crespo ku munota wa 75’.
Eric Nshimiyimana wari wakiriye umukino yari yagaruye Kubwimana Cedric Jay Polly wazaga mu ikipe itarimo impinduka nyinshi ugereranyije n’ikipe yakoresheje akina na Gicumbi FC.
Masud Djuma uheruka gustinda Bugesera FC yari yakoze impinduka eshatu zatumye Muhire Kevin, Savio Nshuti Dominique na Niyonzima Olivier Sefu bisanga mu bakinnyi.
11 babanje mu kibuga
Abakinnyi babanje mu kibuga ku makipe yombi:
AS Kigali: Bate Shamiru (GK), Bishira Latif, Iradukunda Eric Radou, Kayumba Soter ©,Murengezi Rodrigue, Cyubahiro Janvier, Kubwimana Cederic Jay Polly, Ntwali Evode, Ntamuhanga Thumaine Tity, Cimanga Papy na Ndahinduka Michel.
Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame (GK, C), Nova Bayama, Mutsinzi Ange Jimmy, Manzi Thierry, Munezero Fiston, Muhire Kevin, Savio Nshuti Dominique, Kwizera Pierrot, Irambona Eric Gisa, Niyonzima Olivier Sefu na Moussa Camara.
Umupira si uguhangana...mbere y’umukino, abatoza bombi babanje kuganira
11 AS Kigali yabanje mu kibuga
11 Rayon Sports yabanje mu kibuga
Andi mafoto ni mukanya...
Sefu ahangira umupira hagati mu kibuga hagati
Savio ahanganye na Ndahinduka Michel
Cyagezemooooo
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego
Bin
My first time opening this Web sincerity you’ve great page very organised, thumbs up to update us especially angle of sports
hucker
you doing good plz keep it up