Manchester United yasinyishije rutahizamu ukiri muto w’umunyarwanda

Nyuma y’iminsi bari bamaze bamwifuza, ikipe ya Manchester United yamaze gusinyisha rutahizamu ukiri muto ukomoka ku babyeyi b’abanyarwanda; Noam Emeran wakiniraga ikipe ya Amiens mu gihugu cy’u Bufaransa.

Uyu musore w’imyaka 16, yari amaze amezi atari make yifuzwa n’andi makipe akomeye ku mugabane w’u Burayi nka Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa na Juventus yo mu Butaliyani.

Noam Emeran yavukiye i Paray le Monial mu Bufaransa mu 2002, kuri Fritz Emeran wakiniye ikipe y’igihugu Amavubi ndetse na mama we w’umunyarwandakazi. Yatangiriye ruhago mu ikipe y’abato ya FCBrussels mu Bubiligi, mbere y’uko yerekeza muri L’Entente Sannois Saint-Gratie iri mu cyiciro cya gatatu mu Bufaransa, ahava ajya mjuri Amiens iri mu cyiciro cya mbere.

Noam Emeran yamaze kugurwa na Manchester United

N’ubwo uyu mukinnyi atarakinira ikipe ya mbere ya Amiens, nyibyabujije amakipe arimo Manchester United kumutera imboni, aho bamwe bamugereranya nka Gael Kakuta, Anthony Martial cyangwa Neymar.

Mu mpera z’umwaka ushize, yakiniye Amiens y’abatarengeje imyaka 19 muri Gambardella Cup, atsinda ibitego bitatu mu mukino bahuyemo na Quevilly.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(3)
  • Ushizimpumu Providence

    Nuko ibendera ryacu riri kuzamuka mumahanga!!! Ibintu ni uburyohe. Njye ndi kumupaka Warusumo, TZ

    - 17/02/2019 - 00:48
  • Hakizimana emmanuel

    Byiza cyane ubuse azemer agukinira amavubi makuru

    - 17/02/2019 - 14:48
  • ######

    Uwo mu tipe ara bikora kbx twemwaduhaye c amahirwe

    - 2/02/2020 - 13:59
Tanga Igitekerezo