Manace Mutatu mu bakinnyi 6 ba Rayon Sports badakina na Police FC

Abakinyi 6 ba Rayon Sports nibo batari mu rutonde rw’abaza gukina na Police FC kubera ibibazo binyuranye.

Nyuma y’imikino ibiri ya gicuti Amavubi yakinnye yatumye shampiyona ihagarara, kuri uyu wa Kane irakomeza hakinwa imikino y’umunsi wa gatanu.

Umwe mu mikino utegerejwe na benshi ni umukino uhuza Police FC na Rayon Sports kuri uyu wa kane tariki 10 Kamena 2021 kuri Stade ya Bugesera guhera saa cyenda n’igice z’umugoroba.

Rayon Sports ifite abakinnyi 6 batari bukine uyu mukino kubera ibibazo by’imvune barimo Mugisha Gilbert, Niyibizi Emmanuel uzwi nka Kibungo, Iradukunda Axel ndetse na Muhire Kevin. Undi wiyongereyeho ni Manace Mutatu wavunikiye mu myitozo yo ku wa kabiri bituma adakora imyitozo ya nyuma yo kuri uyu wa gatatu. Abo bose bariyongera kuri nyezamu Kwizera Olivier.

Umukino uhuza Rayon Sports na Police FC uteganyijwe kuri uyu wa Kane tariki 10 Kamena 2021 saa cyenda n’igice mu Bugesera. Ni umukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona mu makipe 8 ahatanira igikombe cya Shampiyona.

Umukino uheruka Rayon Sports yatsinze Bugesera FC 3-1 naho Police FC itsinda Marines FC 2-1. Zombi zifite amanota 3. Ziri inyuma ya AS Kigali na
APR FC zo zifite amanota 4 mu mikino ibiri imaze gukinwa.

Uko imikino iteganyijwe

Amakipe 8 ahatanira igikombe

Bugesera FC vs APR FC (Bugesera Stadium, 12.00PM)
Police FC vs Rayon Sports FC (Bugesera Stadium, 3.30PM)
Espoir FC vs Marine FC (Rusizi Stadium, 3.00PM)
Rutsiro FC vs AS Kigali (Umuganda Stadium, 3.00PM)

Amakipe ahatanira kutamanuka mu cyiciro cya kabiri

Mukura VS&L vs Etincelles FC (Huye Stadium, 3.00PM)
Kiyovu SC vs Musanze FC (Mumena Stadium, 3.30PM)
Sunrise FC vs Gasogi United (Nyagatare Stadium, 3.00PM)
AS Muhanga vs Gorilla FC (Muhanga Stadium, 3.00PM)

Abakinnyi batemerewe gukina ku munsi wa 3 wa shampiyona

KARUTA Buha (Gorilla FC)
CHUKWUDI Samuel (Rutsiro FC)
NSHIMIYIMANA Elysée (AS Muhanga)
NZUNGA Thierry (AS Muhanga)
RUTANGA Eric (Police FC)
MAZIMPAKA André (Gasogi United)
NDABARASA Trésor (Gasogi United)
MUTIJIMA Gilbert (Espoir FC)
KIZZA Ayub Ibrahim (Sunrise FC)
NZAYISENGA Jean D’Amour (Sunrise FC)
SABA Robert (Kiyovu SC)
MUNEZERO Dieudonné (Mukura VS&L)
SENZIRA Mansour (Mukura VS&L)

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo