Imikino

Lyon yegukanye UEFA Champions League y’Abagore

Lyon yongeye kwigarurira ruhago y’abagore i Burayi nyuma yo kwegukana UEFA Champions League ya munani itsinze Barcelone ibitego 3-1 ku wa Gatandatu.

Muri uyu mukino wa nyuma wabereye i Turin, Lyon ntiyahabwaga amahirwe imbere ya Barcelone yari ifite irushanwa riheruka.

Gusa, ntibyayibujije gutangira neza ndetse ishyira igitutu ku Banya-Espagne, byayihesheje gutsinda ibitego bitatu mu gice cya mbere.

Amandine Henry yafunguye amazamu ku munota wa gatandatu mbere y’uko Ada Hegerberg atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 23 mu gihe yari amaze igihe kigera ku mezi 20 adakina kubera imvune.

Uyu mukinnyi ukomoka muri Norvège ni we watanze kandi umupira wavuyemo igitego cya gatatu cyinjijwe na Catarina Macario ku munota wa 33.

Alexia Putellas ufite Ballon d’Or iheruka, yahaye Barcelone icyizere cyo kugaruka mu mukino ubwo yayitsindiraga igitego ku munota wa 41, cyabaye icye cya 33 muri uyu mwaka w’imikino n’icya 11 muri Champions League yaraye isojwe.

Barcelone y’umutoza Jonatan Giraldez yakoze ibishoboka byose ngo yishyure, birimo n’uburyo bwabonywe na Patricia Guijarro umupira ugakubita umutambiko, ariko umukino urangira igikombe gitashye mu Bufaransa.

Lyon yegukanye UEFA Champions League y’Abagore ku nshuro ya munani, yayiherukaga mu 2020.

TANGA IGITEKEREZO

Ibitekerezo(0)