Chairman wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga, yongeye gukebura abakinnyi bayo abibutsa ko Shampiyona igeze aho ikomeye ndetse bakeneye kwitwara neza mu kibuga no hanze hacyo kugira ngo bagere ku ntego bihaye.
Lt Gen Mubarakh Muganga yabibabwiye ubwo yari yitabiriye imyitozo ya APR FC yabaye ku wa Gatanu, tariki ya 15 Mata 2022, i Shyorongi mu gihe hitegurwa umukino w’Umunsi wa 23 wa Shampiyona izakirwamo na Bugesera FC ku Cyumweru.
Ati “Shampiyona aho igeze irakomeye cyane ariko kuko muri abakinnyi b’intoranywa muzi icyo tuba dukeneye; ni intsinzi ituma duhora ku gasongero tukitwara neza.”
Yakomeje agira ati “Kuko mufite impano yihariye tubategerejeho byinshi imbere, ariko ibyo byose bihera ku myitwarire yanyu myiza. Ni yo ituma umuntu agera kuri byinshi byiza.”
Chairman wa APR FC yibukije abakinnyi ko “Iyo discipline ikemangwa no kugera ku ntsinzi biragorana.”
Ati “Ni yo mpamvu n’ubuyobozi bwa APR butazuyaza gutandukana n’abarenga kuri izo ndangagaciro.”
Nyuma y’imikino 22 APR FC imaze gukina, kuri ubu iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 48, irushwa abiri na Kiyovu Sports yatsinzwe na Gasogi United ibitego 2-0 ku wa Gatanu.
Chairman wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga, aganiriza abakinnyi ku myitozo yabereye i Shyorongi ku wa Gatanu
Abatoza ba APR FC bashimiwe ku kazi bakomeje gukora
Abakinnyi bibukijwe ko kugira ikinyabupfura ari ishingiro ry’umusaruro mwiza mu kibuga
APR FC iri kwitegura umukino uzayihuza na Bugesera FC i Nyamata ku Cyumweru
Amafoto: APR FC
/B_ART_COM>