Lomami Marcel yakoresheje imyitozo nyuma y’ihagarikwa rya Masudi (AMAFOTO)
Kuri uyu wa gatatu tariki 8 Ukuboza 2021, Lomami Marcel, umutoza w’agateganyo wa Rayon Sports yakoresheje imyitozo ya mbere nyuma y’ihagarikwa rya Masudi Djuma.
Imyitozo yo kuri uyu wa gatatu yabanjirijwe n’iyo abakinnyi bakoreye muri ’gym’ mu gitondo, nimugoroba bakorera mu Nzove. Lomami Marcel yayikoresheje afatanyije na Dusange Sasha na we usanzwe ari umutoza wungirije.
Ku wa kabiri tariki 7 Ukuboza 2021 nibwo Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko bwahagaritse umutoza Masudi Djuma kubera umusaruro muke.
Itangazo ryashyizwe hanze na Rayon Sports ryavugaga ko "Masudi yahagaritswe by’agateganyo n’ubuyobozi bw’ikipe kubera umusaruro muke."
Rayon Sports iri kwitegura umukino w’umunsi wa 8 wa shampiyona izakiramo Gorilla FC. Lomami Marcel yatangarije Rwandamagazine.com ko Gorilla FC ari ikipe iri mu myanya mibi ariko ngo si ikipe mbi ku buryo ngo bayiteguye bashyizemo imbaraga.
Kuri ubu, Rayon Sports ifite amanota 11 mu mikino irindwi imaze gukinwa muri Shampiyona.
Lomami Marcel na Sasha nibo bari gutoza iyi kipe by’agateganyo
PHOTO:RENZAHO Christophe
TANGA IGITEKEREZO