Liverpool yanyagiye Manchester United, abafana bose bifatanya na Cristiano Ronaldo

Liverpool yatsinze irusha Manchester United ibitego 4-0, isubira ku mwanya wa mbere w’urutonde rw’agateganyo muri Premier League.

Manchester United yagiye gukina uyu mukino kuri Stade Anfield idafite rutahizamu wayo Cristiano Ronaldo wapfushije umwe mu bana b’impanga umugore we aheruka kwibaruka.

Abafana b’amakipe yombi bifatanyije n’umuryango w’uyu mukinnyi ku munota wa karindwi, bakoma amashyi mu rwego rwo kuwukomeza kubera kubura umuhungu wabo ku wa Mbere.

Ibi byabaye nyuma y’iminota ibiri gusa Liverpool ifunguye amazamu kuko Luis Diaz yabonye inshundura ku munota wa gatanu ubwo yari aherejwe na Salah.

Ahagana ku munota wa 28, Mohammed Salah wari umaze imikino umunani adatsinda, yahawe umupira na Sadio Mané, atsinda igitego cya kabiri cya Liverpool.

Icyizere cy’uko Manchester United yashoboraga kwishyura cyayoyotse ku munota wa 69 ubwo Mané yatsindaga igitego cya gatatu mbere y’uko Salah atsinda icya kane ku wa 85.

Nyuma yo gutsinda ibitego 5-0 mu mukino wabereye kuri Old Trafford mu Ukwakira, Liverpool yabaye ikipe ya mbere itsinze ibitego umunani mu izamu rya Manchester United mu mwaka umwe w’imikino.

Gutsinda kuri uyu wa Kabiri byatumye ikipe y’umutoza Jürgen Klopp isubira ku mwanya wa mbere n’amanota 76, irusha abiri Manchester City izakira Brighton ku wa Gatatu.

Manchester United yari kunganya amanota na Tottenham ya kane iyo itsinda, yagumye ku mwanya wa gatandatu na 54 ndetse ku wa Gatandatu izasura Arsenal ya gatanu.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo