Kwibuka 28:Rayon Sports yasuye urwibutso rwa Ntarama (AMAFOTO)

Ikipe ya Rayon Sports yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama mu Bugesera.

Ni urugendo iyi kipe yakoze kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Mata 2022, ubwo habaga umuhango wo gusoza icyumweru cy’icyunamo.

Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele niwe wari uyoboye iyi kipe. Sadate Munyakazi wayoboye Rayon Sports na we yaherekeje iyi kipe.

Abandi bari bayiherekeje ni abakuriye za fan clubs barimo Fista Jean Damascène , Visi Perezida wa Gikundiro Forever, Dr Karera Claudine uyobora Dream Unity Fan Club, Hitimana Martin uyobora Isaro Fan Club, Tuyisenge Théo uyobora Ruhango Fan Club, Nyiransengiyumva Marceline uyobora Intwali Fan Club.

Abandi bari bahari ni abari muri komite yaguye ya Rayon Sports barimo Rugamba Salvator uba muri komite nkemurampaka, Havugiyaremye Ignace , umunyamabanga wa komite ngenzuzi, Uwamaliya Joseline Fanette uyobora komite ngenzuzi.

Abandi bari muri uyu muhago ni Nkurunziza Jean Paul, umuvugizi wa Rayon Sports na Jean Claude Muhawenimana ukuriye abafana ba Rayon Sports.

Basobanuriwe uko abatutsi bari bahahungiye bizeye ko ubwo ari mu nzu y’Imana batari kugira icyo baba , ariko bakahabicira urw’agashinyaguro.

Bazengurutse urwibutso rwa Ntarama, basoza bashyira indabo ku mva rusange ishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 baguye i Ntarama n’abandi baguye mu Bugesera hafi ya Ntarama.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo