Kwibuka 25: Gisaka Fan Club yaremeye uwarokotse Jenoside yakorewe abatutsi

Gisaka Fan Club , imwe muri Fan Clubs z’ikipe ya Rayon Sports ikorera mu Karere ka Ngoma by’umwihariko mu duce twose twahoze ari mu Gisaka ku ngoma ya Cyami yakoze igikorwa cyo kuremera Nyabuhoro Alphonsine wo mu Karere ka Ngoma warokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, bamuha ibikoresho binyuranye ndetse n’ibiribwa.

Ni igikorwa abagize iyi fan Club bakoze kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Mata 2019 ubwo hasozwaga icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi.

Munyabugingo Abdoukhalim Perezida wa Fan Club ya Gisaka yatangarije Rwandamagazine.com ko kugira ngo bahitemo Nyabuhoro , babanje kubisaba ubuyobozi bw’Umurenge , baba ariwe babaha ngo bamuremere. Nyabuhoro atuye mu murenge wa Kibungo, Akagari ka Cyesamakamba, Umudugudu wa Rubimba.

Bamwe mu bagize Gisaka Fan Club basuye Nyabuhoro, baramuganiriza umunsi wose ndetse banamugenera ibikoresho binyuranye n’ibiribwa byose bihagaze agaciro k’ibihumbi ijana na mirongo itanu (150.000 FRW).

Nyabuhoro yatunguwe cyane n’igikorwa yakorewe n’aba bafana kuko ngo yari amenyereye ko abafana bahugira gusa mu gufana amakipe yabo. Yashimiye cyane abagize Gisaka Fan Club igikorwa cy’urukundo bamukoreye.

Munyabugingo Abdoukhalim yavuze ko kuremera uwarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ari igikorwa bakora buri mwaka mu cyumweru cy’icyunamo. Yavuze ko impamvu babikora ari ukwereka abarokotse ko batari bonyine.

Ati " Nyuma yo gufana dukora ibikorwa byo gufasha no kubaka igihugu muri rusange. Uyu mwaka twasabye ubuyobozi ko baduha uwo twaremera, baduha Alphonsine. Twagiyeyo , twirirwayo, turamuganiriza, biramushimisha cyane kuko ubona asa nuba mu bwigunge kuko umwana umwe yasigaranye na we yarashatse."

" Tubikora tugira ngo twereke abarokotse ko batari bonyine, tukababa hafi ndetse tukagira n’ibyo tubagenera bitewe n’ubushobozi buhari. "

Nyabuhoro Alphonsine yashimiye cyane abagize Gisaka Fan Club igikorwa cy’urukundo bamukoreye,....uwo bahagararanye ni Munyabugingo Abdoukhalim Perezida wa Fan Club ya Gisaka

Mu minsi mikuru isoza umwaka wa 2018 nabwo abafana ba Gisaka Fan Club bari bakoze igikorwa cyo gusangira n’abarwayi. Muri Nzeri umwaka ushize nabwo abagize Gisaka Fan Club bari igikorwa cyo kubakira Mujawamaliya Odette utishoboye ndetse banamugenera ibiribwa by’ibanze.

Gisaka Fan Club ibarizwa mu Karere ka Ngoma. Yashinzwe ku itariki ya 31 Werurwe 2018. Ubu bamaze kuba abanyamuryango 80. Ni umwe muri Fan Club zo mu Ntara zikunda guherekeza Rayon Sports aho yagiye hose ndetse no hanze y’igihugu.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo