Kuzamuka iyoboye itsinda, intego ya Musanze FC yamaze gupimisha abakinnyi(AMAFOTO)

Kuri uyu wa Kane tariki 15 Mata 2021, ikipe ya Musanze FC yapimishije abakinnyi n’abandi bakozi b’ikipe mu rwego rwo kwitegura isubukurwa rya Shampiyona izatangira muri Gicurasi, biha intego zo kuzamuka mu itsinda ari aba mbere.

Nk’uko bitegekwa na Ferwafa mu mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya covid 19 harimo ko ikipe mbere yo kwinjira mu mwiherero ibanza gupimisha abakinnyi ndetse n’abandi bakozi bayo bagomba kuba mu mwiherero.

Ibipimo byafashwe ni ibipimo byo mu bwoko bwa PCR ndetse nibyo bwoko bwa Rapid Test.Biteganyijwe ko igihe ibisubizo bizabonekera abakinnyi bazahita batangira imyitozo.

Musanze FC iri mutsinda rya 3 aho iri kumwe n’ikipe ya PoliceFC fc, AS Kigali ndetse n’ikipe ya Etincelles FC.

Uwihoreye Ibrahim ,Team Manager akaba n’umuvugizi wa Musanze FC yatangarije Rwandamagazine.com ko intego bafite ari ukuzamuka mu itsinda ari aba mbere.

Ati " Intego tujyanye ni ukwitegura neza Imikino yo mu itsinda. Dushaka kuzazamuka mu itsinda turi abambere , tunasaba Imana ngo izatujye imere. Byose bizajyana no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19."

Shampiyona igomba gutangira tariki 01 Gicurasi 2021 nk’uko byatangajwe na Ferwafa.

Uko amakipe azaba agabanyije mu matsinda ya Shampiyona:

Itsinda A: APR FC ifite igikombe giheruka cya 2019/20, Bugesera FC, AS Muhanga na Gorilla FC.
Itsinda B: Rayon Sports yabaye iya kabiri umwaka ushize, Kiyovu Sports, Gasogi United na Rutsiro FC.
Itsinda C: Police FC yabaye iya gatatu, AS Kigali, Musanze FC na Etincelles FC.
Itsinda D: Mukura Victory Sports yabaye iya kane, Sunrise FC, Marines FC na Espoir FC.

Kuba ’smart’ mu kibuga no hanze yacyo’....Baserutse mu mwambaro wa Masita

Ewing yabanje kwitegereza bagenzi babapima

Umutoza mukuru wa Musanze FC, Seninga Innocent


Muri iri tsinda, Seninga azaba ahura n’amakipe abiri yigeze gutoza (Etincelles FC na Police FC
)

Uwihoreye Ibrahim ,Team Manager akaba n’umuvugizi wa Musanze FC areba uko igikorwa cyakorwaga

Ndizeye Innocent bita Kigeme

Nshimiyiyimana Clement ukina mu kibuga hagati

Rutahizamu Twizerimana Onesme ngo ariteguye

Photo:Ingwey Younous

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo