Kubura igikombe cy’Amahoro, uko abona abakinnyi bashya,…Manzi Thierry twaganiriye

Kapiteni wa Rayon Sports, Manzi Thierry aravuga ko kubona intsinzi ku mukino wa Gor Mahia ari ibintu bishoboka ariko ngo birasaba ko abafana babaguma inyuma no mu gihe baba batsinzwe. Ku byerekeye abakinnyi bashya, ngo asanga rutahizamu mushya agifite byinshi byo kwerekana.

Nyuma yo kubura igikombe cy’Amahoro ku Cyumweru itsindzwe kuri Penaliti na Mukura VS , kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Kanama 2018 nibwo Rayon Sports yasubukuye imyitozo yitegura umukino wa Gor Mahia w’amatsinda ya Total CAF Confederation Cup. Umukino uzahuza amakipe yombi uteganyijwe ku cyumweru tariki 19 Kanama 2018 i Nairobi muri Kenya.

Mukunzi Yannick, Kassim Ndayisenga na Christ Mbondi ntibazakina uyu mukino kubera ibihano bya CAF barimo. Undi utazakina uyu mukino ni Irambona Eric ufite amakarita 2. Gusa Rayon Sports izaba yungutse abakinnyi 2 bashya, Donkor Propser , umunya Ghana ukina mu kibuga hagati ndetse na Kouame Brou Stephane, rutahizamu ukomoka muri Cote d’Ivoire.

Christ Mbondi wahagaritswe na CAF imikino 2 ndetse na Manishimwe Djabel wavunikiye ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro nibo gusa batakoze imyitozo.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’imyitozo, Manzi Thierry yagarutse ku kubura igikombe cy’Amahoro, ku bakinnyi bashya n’uko ababona ndetse n’icyo asaba abafana ba Rayon Sports.

Yagize ati " Imyitozo iri kugenda neza. Turi gutegura neza kugira ngo tuzabashe kubona Resultats nziza kwa Gor Mahia...Abakinnyi baje, ni abakinnyi bavuga ko njyewe ubwanjye ntarageragerageza kubabona neza . Umukinnyi nabonye udashobora gushidikanyaho ni uriya ukina hagati (Donkor Propser) , ndatekereza ko uriya rutahizamu afite byinshi byo kwerekana kuko urabizi ko muri Rayon Sports ugomba kugira ibyo werekana .

Tumutegereje ku mukino wa Gor Mahia tukareba koko niba ari rutahizamu ushobora gusimbura Diarra cyangwa akaba yasimbura Tchabalala."

‘ Twatakaje igikombe ariko ntabwo twubitse umutwe hasi’

Ku bigendanye n’abafana bashaka kubaherekeza, Manzi yagize ati " Kubura igikombe cy’amahoro nta gikuba cyacitse. Penaliti iyo zigezweho, ntushobora kuvuga ngo amahirwe ari kuri uru ruhande , uw’amahirwe niwe ubasha kucyegukana...Twatakaje igikombe cy’Amahoro ariko twebwe ntabwo twubitse umutwe hasi ngo birarangiye , dufite imikino 2 yo gukina kandi zishobora kugira aho zidukura, zikagira n’aho zitugeza.

Abafana ntibatuve inyuma , bakomeze badufashe. Ninawo mwanya mboneyeho kubabwira ko bagomba kutuba inyuma igihe cyose. Ntabwo bagomba kutuba inyuma igihe twatsinze, bagomba no kutuba inyuma no mu gihe twatsinzwe.
Ndibaza ko na Barcelona ariyo kipe ikomeye ku isi cyangwa se Real Madrid , ni ikipe zigera aho ngaho zikagera mu bihe bibi , ni ikipe zigera aho zigatsindwa ariko abafana ni babandi, bahora bazi inyuma bazitera ingabo mu bitugu.

Ndibaza ko abafana baza imbere yacu mu rugendo rwo muri Kenya , baze tujyane kandi ndibaza ko ibyo bakeka bazabibona . Turi abakinnyi bashoboye gutsinda, turabyifuza kandi tugomba no kubikora."

Robertinho, umutoza mukuru wa Rayon Sports we avuga ko bari kwitegura neza ariko ngo kuba badafite abakinnyi bahagaritswe bizabagora.

Robertinho avuga ko Rayon Sports ikwiriye kugura abakinnyi bari ku rwego rwiza bazayifasha mu bihe bizaza

Ati " Twatangiye gutegura ikipe y’ingenzi, ikipe ibanzamo tuzashingiraho kuko dufite abakinnyi batatu cyangwa bane bahagaritswe ubwo bivuze ko dusabwa gukoresha bamwe mu bakinnyi badasanzwe bakina cyane.

N’ubwo nta gihe dufite, ariko turimo kureba no mu bakinnyi baje mu igeragezwa kuko isoko ry’igura n’igurisha riri hafi gufunga. Nta ba rutahizamu dufite, tugomba gukora andi mahitamo tugashaka umusimbura wa Diarra, ku mwanya wa Pierrot, wa Faustin, wa Tchabalala. Haracyari igihe ariko icyo tureba ni uburyo twategura imikino ibiri iri imbere ni yo ntego yacu. "

Yunzemo ati " Mu mezi abiri maze hano, twageze muri ¼ cya CECAFA, dutsindirwa ku mukino wa nyuma kuri za penaliti mu gikombe cy’Amahoro, umunsi wabanjirije ejo hashize, nta bakinnyi barindwi babanzamo dufite. Twavuganye n’ubuyobozi bw’ikipe ko baha agaciro cyane abakinnyi b’ingenzi mu ikipe ndetse tukazana n’abakinnyi badufasha kugira babiri ku mwanya umwe ndetse bari ku rwego rwiza atari ukuzana buri wese."

Gor Mahia niyo iyoboye itsinda D n’amanota 8 inganya an USM Alger. Rayon Sports iri ku mwanya wa 3 n’amanota 3 naho Yanga Africans niyo ya nyuma n’ inota 1.

Kugira ngo Rayon Sports ibashe gukomeza muri 1/4, birasaba ko yatsinda imikino 2 isigaje gukina (na Gor Mahia ndetse na Yanga) , Gor Mahia ikaba yatsindirwa muri Algeria cyangwa ikahanganyiriza ku mukino wa nyuma w’amatsinda izakina na USM Alger.

Imikino Rayon Sports isigaje:

Tariki19 Kanama 2018: Gor Mahia vs Rayon Sports
Tariki29 Kanama 2018: Rayon Sports vs Young Africans

Ku itariki 19 Kanama 2018 USM Alger izaba nayo yagiye i Dar Es Salaam gukina na Yanga Africans umukino wo kwishyura. Uretse umukino Rayon Sports izasorezaho yakira Yanga Africans , USM Alger izasoza yakirira Gor Mahia muri Algeria.

Basubukuye imyitozo ubona bafite morale nyinshi

Donkor Prosper ari kwitegurana na bagenzi be umukino wa Gor Mahia

Koaume Brou Stephane, rutahizamu mushya wa Rayon Sports

Bari kwitegura n’imbaraga nyinshi

Mu myitozo, Donkor Prosper agaragaza ko ari umukinnyi mwiza wo hagati

Irambona Eric na we azasiba uyu mukino kubera amakarita

Yannick Mukunzi wahagaritswe imikino 3 na CAF na we yaje gufasha bagenzi be mu myiteguro

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • egide

    Amasengesho Menshi Kur Rayon

    - 15/08/2018 - 20:20
Tanga Igitekerezo