Ikipe ya Kiyovu Sports yamaze gusinyisha abakinnyi babiri; Sharaf Eldin Shaiboub Ali na Mano John, bombi bakomoka muri Sudani.
Ku wa Gatanu, tariki ya 10 Kamena 2022, ni bwo Sharaf Eldin Shaiboub Ali ukina mu kibuga hagati asatira izamu wanakiniye Simba SC muri 2019/20, ndetse na rutahizamu Mano John basinye imyaka ibiri.
Today we welcomed new GOATS , all the way from Sudan.
Follow us to know more about our new players :Sheiboub Sharaf
Mano John pic.twitter.com/cZPm1woMJM— Kiyovu Sports (@SCKiyovuSports) June 10, 2022
Kiyovu Sports yabaguze mu rwego rwo kwitegura umwaka utaha wa 2022/22 dore ko hari amahirwe ko ishobora guserukira u Rwanda muri CAF Confederation Cup mu gihe APR FC yatwara ibikombe byombi.
Iyi kipe yasinyishije aba bakinnyi mu gihe bivugwa ko umwaka utaha ishobora kuzaba idafite rutahizamu wayo wayifashije, Emmanuel Okwi uzaba usoje amasezerano ndetse bikavugwa ko ashobora kwerekeza ahandi.
Umurundi Bigirimana Abedi usigaje umwaka umwe w’amasezerano, na we ashobora kugurwa n’andi makipe yamwifuje arimo Yanga SC yo muri Tanzania.
Nyuma y’imikino 28 imaze gukinwa muri Shampiyona, Kiyovu Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 61, irushanwa amanota abiri na APR FC ya mbere n’amanota 63.
Mano John
Sharaf Eldin Shaiboub Ali Abdelrahman
/B_ART_COM>