Kiyovu SC yanyagiye Bugesera FC (AMAFOTO)

Kiyovu SC yanyagiye Bugesera FC 5-2 mu mukino w’umunsi wa 10 wa Shampiyona.

Hari mu mukino wabereye kuri Stade ya Mumena kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ugushyingo 2019 guhera saa cyenda z’amanywa.

Umutoza Masudi Djuma yatozaga umukino we wa kabiri kuva ageze muri Bugesera FC , mu mwanya yasimbuyemo Bisengimana Justin.

Umukino wa mbere yari yabashije gutsinda Mukura VS 1-0 mu Bugesera.

Ku munota wa kabiri w’umukino,ikipe ya Kiyovu Sports yari imaze gufungura amazamu, ku gitego cyatsinzwe na Twishime Benjamin. Luhanchimba Faissam yatsinze ibindi bitego 2, igice cya mbere kirangira ari ibitego 3-0.

Nsanzimfura Keddy winjiye asimbuye yatsinze Coup-Franc nziza cyane kiba icya kane cya Kiyovu SC.

Ku munota wa 61 w’umukino, Armel Ghislain yaje gutsindira Kiyovu Sports igitego cya gatanu kuri penaliti.

Shabban Hussein Tchabalala umaze iminsi atsindira Bugesera FC yaje kuyitsindira ibitego bibiri, harimo icyo yatsinze ku munota wa 73, ndetse n’ikindi yatsinze kuri Penaliti ku munota wa wa 86, umukino urangira Kiyovu inyagiye Bugesera ibitego 5-2.

Nyuma yo kunyagirwa, Bugesera FC yagumanye amanota yayo 11 ku rutonde rwa shampiyona rw’agateganyo, mu gihe SC Kiyovu yahise igira amanota 19 ifata umwanya wa kane by’agateganyo ikaba Rayon Sports FC inota rimwe yo itarakina umukino w’umunsi wa 10. Ku cyumweru nibwo aya makipe y’amakeba azahurira mu mukino w’umunsi wa 11 wa Shampiyona washyizwe ku isaha ya saa kumi n’ebyiri kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Kiyovu SC niyo izakira uwo mukino.

11 Kiyovu SC yabanje mu kibuga:Bwanakweli Emmanuel, Serumogo Ally, Dusingizimana Gilbert, Munezero Fiston, Tubane James, Onancha Emmanuel, Ishimwe Saleh, Twizeyimana Martin Fabrice, Tuyishime Benjamin, Armel Gyslain, Luhanchimba Faissam

11 Bugesera FC yabanje mu kibuga:Kwizera Janvier, Peter Otema, Ngarambe Jimmy Ibrahim, Rubibi Bonquet, Mugisha Francois Master, Ntwari Jacques, Mugenzi Rodrigue, Rucogoza Djihad , Kibengo Jimmy, Kwitonda Alain, Shaban Hussein Tchabalala

Masudi Djuma (hagati) watozaga umukino we wa kabiri muri Bugesera FC yanyagiwe na Kiyovu SC nubwo yaherukaga gutsinda Mukura VS 1-0

Buruchaga , umutoza mukuru wa Kiyovu SC

Kiyovu SC yari ihagaze neza mu kibuga hagati

Armel Ghislain, umwe mubagoye cyane Bugesera FC, ndetse yanatsinze igitego kuri penaliti

Myugariro Tubane James na we yari ahagaze bwuma

Bwanakweli yagiye akuramo imipira ikomeye

Hussein Tchabalala niwe wageragezaga gusatira Kiyovu SC anabasha gutsinda ibitego 2 Bugesera FC yabonye muri uyu mukino

Martin Fabrice witwaye neza cyane mu kibuga hagati

Mugisha Francois bita Master asigaye akina mu mutima wa ba myugariro...uyu ubaye umukino wa kabiri kuva akirutse imvune

Faissam watsinze ibitego 2

Sam Karenzi (hagati), umunyamabanga wa Bugesera FC yari yumiwe

Hagati hari Gahigi, Perezida wa Bugesera FC

Ibyishimo byari byose ku Bayovu guhera ku bato kugera ku basheshe akanguhe

Ugiliwabo Alice , umubitsi wa Kiyovu SC ari mu bishimiye cyane kunyagira Bugesera FC

Gusana inshundura byabaye nk’ibikereza igice cya mbere

Kirasa Alain, umutoza wungirije wa Rayon Sports yakurikiranye uyu mukino mbere y’uko zihura ku cyumweru tariki 1 Ukuboza 2019 mu mukino w’umunsi wa 11 uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera saa kumi n’ebyiri

Fiston Munezero mu kazi

Masudi Djuma imibare yamubanye myinshi

Abakinnyi be nabo bumiwe babonye ikipe yabo yinjizwa ibitego 5

Faisam watsinze ibitego 2 wenyine muri uyu mukino

Uko coup franc ya Keddy Nsanzimfura yinjiye mu izamu

Keddy yishimira igitego

Uko Penaliti ya Armel yinjiye mu izamu

Kiyovu SC yahushije n’ibindi bitego byabazwe

Uko Penaliti ya Tchabalala yinjiye mu izamu rya Kiyovu SC

PHOTO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • saddddddddd

    Ariko se ubu murabona Bugesera urebeye no ku ifit yabo urabona nta cohesion irimo nk’ikipe.

    - 28/11/2019 - 07:26
Tanga Igitekerezo