Kiyovu Sports yanyagiye AS Kigali ibitego 4-1 iyibuza gufata umwanya wa mbere ku rutonde rwa Shampiyona ruyobowe na APR FC by’agateganyo.
Hari mu mukino wo ku munsi wa 24 wa Shampiyona waberaga kuri Stade ya Mumena kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Gicurasi 2018.
AS Kigali yasabwaga kubona amanota 3 kugira ngo ikomeze kuyobora urutonde rw’agateganyo ndetse irusheho gutera intambwe igana ku gikombe.
AS Kigali yakinaga idafite Bishira Latif usanzwe abanza mu mutima w’ubwugarizi bw’iyi kipe ariko abandi bakinnyi bayo bose yari ibafite.
AS Kigali niyo yabanje kwinjira mu mukino mbere kuko ku munota wa 8 , Fuadi Ndayisenga yateye umupira mu izamu rya Ndoli ugarurwa n’igiti cy’izamu.
Kiyovu Sports yafunguye amazamu ku munota wa 32 ku gitego cyatsinzwe na Mustafa Francis. Mu minota 2 y’inyongera nabwo Mustafa yatsinze icya 2 ku mupira wari uhinduwe na Djuma ukorwaho na Rutsiro usanga aho Mustafa ari atsinda icya 2.
Ku munotawa 49, Mugheni Fabrice yatsinze icya 3 cya Kiyovu SC ku makosa ya ba myugariro ba AS Kigali bari bahagaze nabi.
Ku munota wa 51, AS Kigali yabonye Penaliti yinjizwa neza na Ndarusanze Jean Claude.
Ku munota wa 65, Mustafa yatsinze icya 4 cya Kiyovu SC ari nacyo cya 3 yari atsinze muri uyu mukino.
Ku munota wa 73, Nsabimana Eric bakunda kwita Zidane yagonganye na Mugheni Fabrice ata ubwenge biba ngombwa ko ahita yihutishwa kwa muganga mu mbangukiragutabara. Byabaye ngombwa ko AS Kigali isigara ikinisha abakinnyi 10 kuko yari yamaze gusimbuza abakinnyi bayo 3.
Amanota atatu André Cassa Mbungo yabonye yafashije ikipe ye kwicuma imbere mu bahataniye igikombe cya Shampiyona aho iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 41 mu mikino 23, ikurikira AS Kigali ifite 45 mu mikino 22 na APR FC ya mbere ifite amanota 47 mu mikino 23.
Imikino y’Umunsi wa 24 wa Azam Rwanda Premier League:
Ku wa Gatandatu, tariki ya 19 Gicurasi 2018
Kirehe FC 0-2 Sunrise FC
Police FC 3-0 Espoir FC
Ku Cyumweru, tariki ya 20 Gicurasi 2018
Rayon Sports FC 1-1 Etincelles FC
Miroplast FC 0-2 Musanze FC
Gicumbi FC 0-0 Mukura VS
Bugesera FC vs Marines FC (Umukino warasubitswe)
Ku wa Mbere, tariki ya 21 Gicurasi 2018
APR FC 6-0 Amagaju FC
Ku wa Kabiri, tariki ya 22 Gicurasi 2018
Kiyovu SC 4-1 AS Kigali
Urutonde rw’agateganyo
Ku kibuga hari hazanywe udukingirizo tw’ubuntu
11 AS Kigali yabanje mu kibuga
:Bate Shamiru (GK, 30), Kayumba Soter (15, C), Mutijima Janvier 3, Ally Niyonzima 8, Ngandou Omar 2, Nsabimana Eric Zidane 20, Murengezi Rodrigue 7, Ngama Emmanuel 19, Mbaraga Jimmy 16, Fuad Ndayisenga 10 na Ndarusanze Jean Claude 11
11 Kiyovu SC yabanje mu kibuga:Ndoli Jean Claude, Ngarambe Ibrahim, Uwihoreye Jean Paul, Mbogo Ali, Ngirimana Alexis, Kalisa Rachid, Mugheni Fabrice, Moustapha Francis, Nizeyimana Djuma, Habyarimana Innocent na Nizeyimana Jean Claude
AS Kigali yashakishije igitego hakiri kare ariko abakinnyi ba Kiyovu bayibera ibamba
Jimmy Mbaraga yagerageje uko ashoboye ariko biranga
Ndarusanze mu kazi
Mugheni Fabrice wagoye cyane AS Kigali
Cassa Mbungo mu kazi
Harimo ishyaka no kwitanga
Mustafa Francis watsinze 3
Umunyamabanga wa AS Kigali yarebye uyu mukino ikipe ye yanyagiriwemo
Bahetse Mugheni Fabrice watsinze icya 3
Djuma na we yagoye AS Kigali
Rachid Kalisa na we ntiyoroheye abo hagati ba AS Kigali
Ndarusanze nyuma yo gutsinda igitego cy’impozamarira
Minisitiri w’ Umuco na Siporo, Uwacu Julienne n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Isaac Munyakazi ( i buryo) barebye uyu mukino
Abakinnyi ba Kiyovu SC bishimira igitego cya 4
Mustafa ati ’Ni 3 ndabitsinze’
Umufana wa Kiyovu vs uwa AS Kigali
Abafana babyiniraga ku rukoma
Minani Hemed ukuriye abafana ba Kiyovu SC yafataga amashusho abafana ayoboye babyinaga intsinzi
...abafana ba Kiyovu babyinaga naho aba AS Kigali bari bipfumbase
Rwarutabura akurikirana umukino
Fair Play
Muhadjili Hakizimana ni umwe mu barebye uyu mukino
Nsabimana Eric bakunda kwita Zidane nyuma yo kugongana na Mugheni Fabrice yataye ubwenge
Zidane yahise ajyanwa kwa muganga
Umukino warinze ukirangira abakinnyi ba AS Kigali bataracika intege
Mustafa Francis yacyuye umupira wakinwaga..agize ibitego 7
Assouman ufana AS Kigali yemeye ko yarushijwe...Bibi , umufana ukomeye wa Kiyovu SC niwe umuri iruhande
Abafana bashimira Mustafa watsinze 3 wenyine
PHOTO:RENZAHO Christophe