Kiyovu SC yanyagiye AS Kigali, Mustafa atsinda 3 - AMAFOTO

Kiyovu Sports yanyagiye AS Kigali ibitego 4-1 iyibuza gufata umwanya wa mbere ku rutonde rwa Shampiyona ruyobowe na APR FC by’agateganyo.

Hari mu mukino wo ku munsi wa 24 wa Shampiyona waberaga kuri Stade ya Mumena kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Gicurasi 2018.

AS Kigali yasabwaga kubona amanota 3 kugira ngo ikomeze kuyobora urutonde rw’agateganyo ndetse irusheho gutera intambwe igana ku gikombe.

AS Kigali yakinaga idafite Bishira Latif usanzwe abanza mu mutima w’ubwugarizi bw’iyi kipe ariko abandi bakinnyi bayo bose yari ibafite.

AS Kigali niyo yabanje kwinjira mu mukino mbere kuko ku munota wa 8 , Fuadi Ndayisenga yateye umupira mu izamu rya Ndoli ugarurwa n’igiti cy’izamu.

Kiyovu Sports yafunguye amazamu ku munota wa 32 ku gitego cyatsinzwe na Mustafa Francis. Mu minota 2 y’inyongera nabwo Mustafa yatsinze icya 2 ku mupira wari uhinduwe na Djuma ukorwaho na Rutsiro usanga aho Mustafa ari atsinda icya 2.

Ku munotawa 49, Mugheni Fabrice yatsinze icya 3 cya Kiyovu SC ku makosa ya ba myugariro ba AS Kigali bari bahagaze nabi.

Ku munota wa 51, AS Kigali yabonye Penaliti yinjizwa neza na Ndarusanze Jean Claude.

Ku munota wa 65, Mustafa yatsinze icya 4 cya Kiyovu SC ari nacyo cya 3 yari atsinze muri uyu mukino.

Ku munota wa 73, Nsabimana Eric bakunda kwita Zidane yagonganye na Mugheni Fabrice ata ubwenge biba ngombwa ko ahita yihutishwa kwa muganga mu mbangukiragutabara. Byabaye ngombwa ko AS Kigali isigara ikinisha abakinnyi 10 kuko yari yamaze gusimbuza abakinnyi bayo 3.

Amanota atatu André Cassa Mbungo yabonye yafashije ikipe ye kwicuma imbere mu bahataniye igikombe cya Shampiyona aho iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 41 mu mikino 23, ikurikira AS Kigali ifite 45 mu mikino 22 na APR FC ya mbere ifite amanota 47 mu mikino 23.

Imikino y’Umunsi wa 24 wa Azam Rwanda Premier League:

Ku wa Gatandatu, tariki ya 19 Gicurasi 2018

Kirehe FC 0-2 Sunrise FC

Police FC 3-0 Espoir FC

Ku Cyumweru, tariki ya 20 Gicurasi 2018

Rayon Sports FC 1-1 Etincelles FC

Miroplast FC 0-2 Musanze FC

Gicumbi FC 0-0 Mukura VS

Bugesera FC vs Marines FC (Umukino warasubitswe)

Ku wa Mbere, tariki ya 21 Gicurasi 2018

APR FC 6-0 Amagaju FC

Ku wa Kabiri, tariki ya 22 Gicurasi 2018

Kiyovu SC 4-1 AS Kigali

Urutonde rw’agateganyo

Ku kibuga hari hazanywe udukingirizo tw’ubuntu

11 AS Kigali yabanje mu kibuga
:Bate Shamiru (GK, 30), Kayumba Soter (15, C), Mutijima Janvier 3, Ally Niyonzima 8, Ngandou Omar 2, Nsabimana Eric Zidane 20, Murengezi Rodrigue 7, Ngama Emmanuel 19, Mbaraga Jimmy 16, Fuad Ndayisenga 10 na Ndarusanze Jean Claude 11

11 Kiyovu SC yabanje mu kibuga:Ndoli Jean Claude, Ngarambe Ibrahim, Uwihoreye Jean Paul, Mbogo Ali, Ngirimana Alexis, Kalisa Rachid, Mugheni Fabrice, Moustapha Francis, Nizeyimana Djuma, Habyarimana Innocent na Nizeyimana Jean Claude

AS Kigali yashakishije igitego hakiri kare ariko abakinnyi ba Kiyovu bayibera ibamba

Jimmy Mbaraga yagerageje uko ashoboye ariko biranga

Ndarusanze mu kazi

Mugheni Fabrice wagoye cyane AS Kigali

Cassa Mbungo mu kazi

Harimo ishyaka no kwitanga

Mustafa Francis watsinze 3

Umunyamabanga wa AS Kigali yarebye uyu mukino ikipe ye yanyagiriwemo

Bahetse Mugheni Fabrice watsinze icya 3

Djuma na we yagoye AS Kigali

Rachid Kalisa na we ntiyoroheye abo hagati ba AS Kigali

Ndarusanze nyuma yo gutsinda igitego cy’impozamarira

Minisitiri w’ Umuco na Siporo, Uwacu Julienne n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Isaac Munyakazi ( i buryo) barebye uyu mukino

Abakinnyi ba Kiyovu SC bishimira igitego cya 4

Mustafa ati ’Ni 3 ndabitsinze’

Umufana wa Kiyovu vs uwa AS Kigali

Abafana babyiniraga ku rukoma

Minani Hemed ukuriye abafana ba Kiyovu SC yafataga amashusho abafana ayoboye babyinaga intsinzi

...abafana ba Kiyovu babyinaga naho aba AS Kigali bari bipfumbase

Rwarutabura akurikirana umukino

Fair Play

Muhadjili Hakizimana ni umwe mu barebye uyu mukino

Nsabimana Eric bakunda kwita Zidane nyuma yo kugongana na Mugheni Fabrice yataye ubwenge

Zidane yahise ajyanwa kwa muganga

Umukino warinze ukirangira abakinnyi ba AS Kigali bataracika intege

Mustafa Francis yacyuye umupira wakinwaga..agize ibitego 7

Assouman ufana AS Kigali yemeye ko yarushijwe...Bibi , umufana ukomeye wa Kiyovu SC niwe umuri iruhande

Abafana bashimira Mustafa watsinze 3 wenyine

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo