Kigali Arena igiye gutahwa ku mugaragaro

Kuri uyu wa Gatanu i Kigali haratahwa ku mugaragaro inzu nshya y’imikino n’imyidagaduro yitwa Kigali Arena. Ifite imyanya ibihumbi 10 yo kwicaramo, ikaba imwe mu nzu 10 za mbere zakira imikino yo mu nzu nini muri Afurika. Ni iya karindwi muri Afurika.

Iyi nzu y’imikino yubatse iruhande rwa stade Amahoro i Remera mu mujyi wa Kigali yubatswe vuba, yatangiye kubakwa mu kwezi kwa mbere uyu mwaka. Yuzuye itwaye arenga miliyoni 100 z’amadorari.

Iyi nzu ni yo ya mbere mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Yubatse ku buso bwa metero kare ibihumbi 28 ikagira parkingi yajyamo imodoka 600.

Ifite amakafetariya n’amaresitora 13, ibyumba 6 abakinnyi bambariramo, ibyumba bibiri by’abatoza, icyumba kimwe cy’imyitozo ngogoramubiri, icyumba cy’abanyamakuru n’icyumba gisuzumirwamo niba abakinnyi badakoresha ibiyobyabwenge.

Ifite ahantu 4 ho kwinjirira, hari aho kwinjirirwa n’abantu bose, hari ahinjirira abanyacyubahiro, hari ahinjirira abanyamakuru hakaba n’aho amakipe yinjirira.

Iyi nzu kandi yubatswe mu gihe kitageze ku mezi atandatu, ikaba yarubatswe n’abafundi 1700 barimo 1200 b’Abanyarwanda na 500 b’Abanyaturukiya.

Biteganyijwe ko mu 2021 iyi nzu izakinirwamo irushanwa ry’igikombe cya afrika cy’ibihugu mu mukino w’intoki wa Basket ball.

Mu mwaka utaha mu kwezi kwa 3, iyi nzu izakinirwamo imikino ya nyuma n’iya kimwe cya kabiri cy’irangiza mu mikino yo gutangiza shampiyona ya Afurika ya Basket ball.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo