Kayumba Sother yasezeranye imbere y’amategeko (AMAFOTO)

Myugariro w’umunyarwanda Kayumba Soter yamaze kurushinga imbere y’amategeko na Nishimwe Cleore bamaze imyaka 3 bakundana.

Kayumba na Cleore basezeraniye mu Murenge wa Kimironko. Ubukwe bwe na Nishimwe Cleore buteganyijwe kuri uyu Gatandatu tariki 6 Nyakanga 2019. Gusaba no gukwa ni saa tatu muri Romantic Garden ku Gisozi. Gusezerana imbere y’Imana ni saa kumi kuri Chapelle Saint Dominique , nyuma abatumiwe bazakirirwe muri Romantic Garden.

Soter aheruka gutangariza Rwandamagazine.com ko icyatumye ahitamo Cleore ari urukundo rusesuye amwereka ndetse by’umwihariko akaba ari umukobwa ukunda Imana no gusenga.

Ati " Twakundanye kuva muri Kamena 2016. Muri iyo myaka 3 tumaranye, yanyeretse urukundo ariko ikirenzeho akunda cyane gusenga. Ahanini nicyo cyatumye muhitamo tukaba tugiye kurushinga."

Nyuma yo kumara imyaka 8 muri AS Kigali , mu gushyingo 2018, Soter yerekeje mu ikipe ya Sofapaka FC yo muri Kenya ariko yaje kuyivamo muri Werurwe 2019. Kuri ubu Kayumba Soter akinira AFC Leopards itozwa na Cassa Mbungo André babanye muri AS Kigali.

Kayumba Soter amaze gukinira ikipe y’igihugu imikino 27. Yahesheje AS Kigali igikombe cy’Amahoro cya 2013.

Nishimwe Cleore umaze imyaka 3 akundana na Sother

Kayumba Sother

Barahiriye kubana uko amategeko abiteganya

Byari ibyishimo kuri uyu munsi w’amateka ku rukundo rwabo

Ubukwe bwabo buteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu

PHOTO: Simmy

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Maniraguha oscar

    Nabandi bakinnyi nibamurebereho nintanga rugero

    - 25/11/2019 - 17:33
Tanga Igitekerezo