Karekezi Olivier yerekeje muri Suede

Umutoza mukuru wa Rayon Sports, Karekezi Olivier yamaze kwerekeza mu gihugu cya Suede aho yabaga mu myaka 4 yashize ataragaruka mu Rwanda.

Amakuru agera kuri Rwandamagazine.com ni uko Karekezi yahagurutse i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mutarama 2018 nyuma y’umukino wa gishuti Rayon Sports yatsinzemo Etincelles 1-0..

Uwahaye amakuru Rwandamagazine.com yadutangarije ko Karekezi ngo yagiye ikipe itabizi kuko atasabye uruhushya gusa ngo ikipe ikaba yamenye amakuru iyakuye ku mugore we wababwiye ko Karekezi yagiye gukemura ibibazo by’abana. Amakuru akomeza avuga ko Karekezi azagaruka ku wa kabiri tariki 23 Mutarama 2018. Umwe mu bakinnyi ba Rayon Sports yatangarije Rwandamagazine.com ko Karekezi ejo umukino wa Etincelles ukirangira yari yabamenyesheje ko atazaba ahari kugeza ku wa kabiri.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mutarama 2018 nibwo hazatangira igikombe cy’Intwali. Rayon Sports izatangira ikina na AS Kigali guhera saa cyenda n’igice z’umugoroba mu gihe APR FC izaba yabanje gukina na Police FC saa saba z’amanywa kuri Stade Amahoro. Ikipe izatozwa na Jannot Witakenge mu gihe Karekezi ataragaruka.

Karekezi Olivier yageze mu Rwanda mu rukerera rwo ku wa 28 Nyakanga 2017 aje gutoza Rayon Sports nk’umutoza mukuru. Icyo gihe yaje mu Rwanda ari kumwe n’umugore Karekezi Niwin Sorlu n’abana babo babiri Karekezi Ellah na Karekezi Gabriel.

Karekezi wavutse tariki 25 Gicurasi 1983 yakiniye APR FC kuva 1998 kugera 2004. Akinira ikipe y’igihugu Amavubi kuva 2000 kugera 2013. Ni nawe wayitsindiye ibitego byinshi (25) mu mateka.

Kuva atangiye gutoza Rayon Sports amaze kuyihesha ibikombe 3. Igikombe cya mbere yayihesheje ni icy’Agaciro tariki 16 Nzeli 2017. Yayihesheje icya Feza Bet tariki 20 Nzeli 2017 ndetse anayihesha igikombe kiruta ibindi cya Super Cup tariki 27 Nzeli 2017.

Jannot (hagati) niwe uzatoza Rayon Sports mu mukino izakina na AS Kigali mu gikombe cy’Intwali

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo