Kagere Meddie na Jacques Tuyisenge mu batahamagawe mu Mavubi
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Mashami Vincent, yahamagaye abakinnyi 31 bagomba kwitabira umwiherero wo kwitegura imikino ibiri isoza iyo mu Itsinda E ry’ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022, aho u Rwanda ruzakira Mali mbere yo kwakirwa na Kenya.
U Rwanda ruzabanza kwakira Mali mu mukino w’umunsi wa gatanu uzabera i Nyamirambo tariki ya 11 Ugushyingo saa Kumi n’ebyiri mu gihe ruzasoreza kuri Kenya tariki ya 14 Ugushyingo 2021.

Mali ni yo iyoboye itsinda E n’amanota 10, Uganda ni iya kabiri n’amanota umunani, Kenya ni iya gatatu n’amanota abiri mu gihe u Rwanda ari rwo ruheruka n’inota rimwe rukumbi ndetse rukaba rwaramaze gusezererwa.
Abakinnyi bahamagawe:
Abanyezamu: Mvuyekure Emery (Tusker FC), Buhake Twizere Clément (Strømmen IF), Ndayishimiye Eric (Police FC) na Ntwali Fiacre (AS Kigali).
Ba myugariro: Rukundo Denis (AS Kigali), Nkubana Marc (Gasogi United), Imanishimwe Emmanuel (FAR Rabat), Rutanga Eric (Police FC), Nirisarike Salomon (Urartu FC, Armenia), Manzi Thierry (FC Dila Gori, Georgia), Niyigena Clément (Rayon Sports FC) na Serumogo Ali (SC Kiyovu).
Abakina hagati: Bizimana Djihad (KMSK Deinze), Muhire Kevin (Rayon Sports FC), Rafael York (AFC Eskilstuna, Suède), Niyonzima Olivier (As Kigali), Manishimwe Djabel (APR FC), Nishimwe Blaise (Rayon Sports FC), Ruboneka Jean Bosco (APR FC), Ngwabije Bryan Clovis (SC Lyon, France), Rutabayiru Jean Philippe (S.D. Lenense Proinastur), Nsanzimfura Keddy (APR FC) na Niyonzima Haruna (As Kigali).
Ba rutahizamu: Ndayishimiye Antoine Dominique (Police FC), Sugira Ernest (AS Kigali FC), Mugenzi Bienvenue (SC Kiyovu), Kwitonda Alain (APR FC), Usengimana Danny (Police FC), Hakizimana Muhadjiri (Police FC), Nshuti Dominique Savio (Police FC) na Nshuti Innocent (APR FC).

TANGA IGITEKEREZO