Imikino

Kabuga: Abana bashyiriweho irushanwa ryo kumurika impano (AMAFOTO 100)

I Kabuga mu Karere ka Gasabo hakomeje kubera irushanwa ’Amahoro holiday tournament cup’ rikomeje kugaragaza impano zidasanzwe z’abana mu mupira w’amaguru.

Amahoro Holiday tournament cup riri guhuza amakipe 8 y’abana bari hagati y’imyakay’icumi na cumi n’itanu. Ryitabiriwe na ASPORT y’i Kabuga, Light FC yo ku Muyumbu, Lion FC y’i Rugende, Maranatha FC y’i Kanombe, Lucky yo ku Muyumbu n’ Amahoro football Academy ifite amakipe ya A na B.

Iri rushanwa ryatangiye tariki 22 Ukuboza 2021, rikazasozwa tariki 7 Mutarama 2022.

Nsengiyumva Joel , umuyobozi w’Amahoro Football academy ari nayo yateguye iri rushanwa yavuze ko bariteguye ngo bashakishe impano ziri mu bana bakiri bato, bamenye abo barushaho kwitaho no gushakira amakipe mu byiciro binyuranye.

Yanavuze ko ari uburyo banakoresheje ngo abana bajye babona ibyo bahugiraho mu biruhuko aho kugira ngo bajye mu zindi ngeso mbi cyangwa mu biyobyabwenge.

Yavuze ko ari irushanwa bazajya bategura buri mwaka, akenshi rikorwe mu kwezi kwa Nyakanga. Kuri we avuga ko bashaka ko rizagurwa, amakipe yose afite abana bakiri bato akajya aryitabira.

Kuri uyu wa gatatu tariki 29 Ukuboza 2021 ubwo Rwandamagazine.com yasuraga ahabereye iri rushanwa i Kabuga, ku kibuga kizwi nko kuri Sahala, bari bageze mu cyiciro gisoza amatsinda.

Mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 10, Amahoro Fototball academy yanganyije 0-0 na ASPORT ariko zikomeza mu cyiciro cya 1/4 kuko arizo zari iza mbere mu itsinda. Mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 13, ASPORT yatsinze Amahoro Football academy 3-0, Amahoro arasezererwa , ASPORT ikomeza muri 1/2.

Mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 15, Amahoro FTA yatsinze ASPORT 3-2, zombi zikomeza mu cyiciro gikurikiraho, Amahoro iri ku mwanya wa mbere.

Imikino ya 1/2 iteganyuijwe guhera ku wa mbere tariki 3 kugeza tariki 4 Mutarama 2022.

Amahoro Football Academy yateguye iri rushanwa yashinzwe muri saison 2017/2018, ishingwa na Joel Nsengiyumva. Ibarizwa i Kabuga mu Karere ka Gasabo. Ifite abana 80 babarizwa mu byiciro bine.

Abatarengeje imyaka 10 nibo babanza mu kibuga........Abambaye umutuku ni aba Amahoro Football academy naho abambaye Ubururu ni aba ASPORT

Umuhoza Consolee ushinzwe icungamutungo muri Amahoro Football academy ni umwe mu bakurikiranira hafi imigendekere myiza y’iri rushanwa


I bumoso hari Joel, umuyobozi w’Amahoro Footoball academy akaba ari na we wayishinze

Joel Nsengiyumva wateguye iri rushanwa avuga ko bizafasha abana kubona aho bidagadurira mu kiruhuko, bagaragaze impano zabo ndetse banasabane kurushaho na bagenzi babo

Abatarengeje imyaka 13 nibo bakina umukino wa kabiri

Muri ibi byiciro by’abakiri bato, abakobwa bashobora gukinana n’abahungu....ikipe y’Amahoro Football Academy yarimo umukobwa umwe

Hasoza icyiciro cy’abatarengeje imyaka 15

Bigishwa na Fair Play

Elysee watsinze ibitego 3 Amahoro Football academy yatsinze ASPORT mu batarengeje imyaka 15

Yacyuye umupira nk’uwatsinze ibitego 3 mu mukino umwe, mu batarengeje imyaka 15

PHOTO:RENZAHO Christophe

TANGA IGITEKEREZO

Ibitekerezo(0)