Imikino

Jules Ulimwengu yegukanye Skol-MG Best Player, ashimira cyane abafana (PHOTO +VIDEO)

Jules Ulimwengu yegukanye Skol-MG Best Player, ashimira cyane abafana (PHOTO +VIDEO)

Kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Kamena 2019 nibwo habaye umuhango wo guhemba umukinnyi witwaye neza mu kwezi kwa Gicurasi muri Rayon Sports, cyegukanwa na Jules Ulimwengu washimiye abafana na bagenzi be bakinana.

Jules Ulimwengu, Manzi Thierry na Sarpong Michael nibo bahataniraga igihembo cy’uku kwezi. Ni igihembo gisanzwe gitangwa na March Generation Fan Club ifatanyije n’uruganda rwa Skol ari nayo mpamvu igihembo cyahawe izina rya ’ Skol-MG Best Player’. Icy’ukwezi gushize cyahawe Kakule Mugheni Fabrice.

Jules Ulimwengu, rutahizamu ukomeje gufasha byinshi Rayon Sports niwe wacyegukanye ahigitse bagenzi be, ashimira abafana urukundo bakomeza kumwereka.

Aganira na Rwandamagazine.com nyuma yo kwegukana iki gihembo, Ulimwengu Jules yavuze ko buri gihe azirikana urukundo abafana ba Rayon Sports bahora bamugaragariza.

Ati " Ndishimye cyane. Kwegukana iki gikombe, abafana babigiramo uruhare runini. Kubwanjye ni urukundo bakomeje kunyereka kuva nagera muri Rayon Sports. Nzirikana urwo rukundo kandi babyumve ko mbashimira cyane. Abandi nshimira cyane ni bagenzi banjye dukinana kuko byose tubigeraho dufatanyije. Abayobozi nabo ndabashimira cyane kubera uburyo bakomeje kutuba hafi."

Tariki 5 Gicurasi 2019 nibwo Jules Ulimwengu yafashije Rayon Sports kwegukana amanota 3 , itsinda Police FC 1-0, igitego cyaje mu minota ya nyuma gitsinzwe na Ulimwengu. Ni umwe mu mikino yari ifite byinshi ivuze ku kwegukana igikombe cya Shampiyona iyi kipe yanaje kwegukana.

Nyuma y’ uwo mukino, abafana ba Rayon Sports bahundagaje kuri Jules Ulimwengu amafaranga menshi, bamushimira igitego yatsinze ku munota wa 86. Kuri we ngo iki ni kimwe mubyamukoze ku mutima cyane.

Ati " Uku kwezi ntorewemo niko natsinzemo igitego, nkorerwa ibintu bidasanzwe, abafana bampa amafaranga. Icyo nishimiye si amafaranga bampaye , ahubwo umutima babikoranye, uburyo wabonaga bishimye, ntakubeshye byankoze ku mutima. Ni ubwa mbere byari bimbayeho kandi nshimishijwe ko ari nako kwezi mpereweho igihembo."

Kuko guhemba umukinnyi w’ukwezi byahuriranye n’umuhango wo gushyikiriza iyi kipe amacumbi y’abakinnyi no kwishimira igikombe cya shampiyona yegukanye, byatumye Ulimwengu Jules ahabwa iki igihembo n’umuyobozi wa Rayon Sports, Paul Muvunyi ari hamwe n’umuyobozi wa Skol, Ivan Wulffaet. Ni igihembo kiba giherekejwe n’amafaranga ibihumbo ijana (100.000 FRW) hamwe n’ibirango by’iyi kipe.

Ulimwengu Jules niwe wasoje Shampiyona y’uyu mwaka ayoboye ba rutahizamu n’ibitego 20. Mu gikombe cy’Amahoro kigeze muri 1/8 nabwo amaze gutsindamo igitego kimwe yatsinze Marines FC mu mukino ubanza wabereye i Rubavu, gihesha intsinzi Rayon Sports.

Tariki 14 Gashyantare 2019 nibwo Ulimwengu yasinye umwaka n’igice akinira Rayon Sports ndetse yahise ahabwa numero 7 yari isanzwe yambarwa na Bimenyimana Bon Fils Caleb yari aje gusimbura.

Yageze muri Rayon Sports avuye muri Sunrise FC. Akiri muri Sunrise FC yayitsindiye ibitego 9 mu mikino 14 yabakiniye mu mwaka we wa mbere muri shampiyona y’u Rwanda.

Khalim ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Skol niwe wari uyoboye uyu muhango

I bumoso hari Uwimana Jeanine umunyamabanga wa March Generation naho i buryo ni Runigababisha Mike uyobora iyi Fan Club

Jeanine yemeje ko amatora yanyuze mu mucyo

Jules ashyikirizwa igihembo

Bamwe mu bagize March Generation bari muri uyu muhango bafashe ifoto y’urwibutso na Ulimwengu

PHOTO: RENZAHO Christophe

VIDEO: NIYITEGEKA Vedaste

TANGA IGITEKEREZO

Ibitekerezo(0)