Jimmy Mulisa na Seninga bahanganiye umwanya w’Umuyobozi muri Académie ya PSG

Abahoze ari abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Seninga Innocent na Jimmy Mulisa, nibo bazavamo umwe uzaba Umuyobozi ushinzwe ibijyanye na Tekinike mu Ishuri ry’Umupira w’Amaguru Ikipe ya Paris Saint-Germain izubaka i Huye.

Binyuze mu bufatanye u Rwanda rufitanye na Paris Saint-Germain, iyi kipe yo mu Bufaransa izubaka Ishuri ry’Umupira w’Amaguru mu Karere ka Huye.

Nyuma yo gutanga itangazo ry’akazi mu kwezi gushize, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko abakandida bujuje ibisabwa, bazakora ibizamini mu myanya itandukanye.

Ikipe yashyizweho ku bufatanye na FERWAFA, Minisiteri ya Siporo na Paris Saint-Germain yatoranyije Jimmy Mulisa na Seninga Innocent nk’abakandida babiri bazavamo ushinzwe ibijyanye na Tekinike muri Académie izubakwa i Huye.

Jimmy Mulisa watoje APR FC, akaba n’Umutoza wungirije mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, nta kipe afite kugeza ubu ariko atoza abana bo mu ishuri rye ry’umupira w’amaguru.

Ahanganiye umwanya na Seninga Innocent uherutse kwemezwa nk’Umutoza Mukuru wa Musanze FC ndetse yatoje amakipe arimo Police FC, Bugesera FC, Isonga FC na Etincelles FC.

Indi myanya ihataniwe muri Académie ya PSG harimo uw’Umuyobozi uzaba uyishinzwe. Abakandida babiri bazakora ikizamini kuri uyu mwanya ni Bananeza Raymond ndetse na Ndanguza Théonas.

Abatoza barindwi basabye kuvamo uzahabwa akazi ko gutoza abana ni Dushimimana Djamillah, Rumanzi David, Mbabazi Alain, Ntakirutimana Bonaventure, Umunyana Séraphine, Nonde Mohamed na Nyinawumuntu Grace.

1. GENERAL MANAGER: 2 FINALISTS

• Raymond BANANEZA
• Theonas NDANGUZA

2. TECHNICAL RESPONSIBLE: 2 FINALISTS

• Innocent SENINGA
• Jimmy MULISA

3. COACH: 7 FINALISTS

• Djamillah DUSHIMIMANA
• David RUMANZI
• Alain MBABAZI
• Bonaventure NTAKIRUTIMANA
• Seraphine UMUNYANA
• Mohamed NONDE
• Grace NYINAWUMUNTU

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo