Jeannot Witakenge wahoze akinira Rayon Sports mu nzira zo kuyitoza

Nyuma y’uko Ndikumana Katauti Hamad wari umutoza wungirije wa Rayon Sports aviriye mu mubiri, Karekezi Olivier wari umutoza mukuru akaba ari mu maboko ya Polisi , Jeanot Witakenge niwe ushobora kugirwa umutoza wayo.

Amakuru yizewe Rwandamagazine.com ikesha umuntu wa hafi w’ikipe ya Rayon Sports, avuga ko kuri ubu ikiri kuba ari ibiganiro ngo barebe uko byagenda, niba yaba umutoza mukuru cyangwa se umutoza wungirije mu gihe Karekezi yazaba arekuwe.

Ati " Biracyari ibiganiro. Hagomba kwigwa niba azaba umutoza wa mbere cyangwa se umutoza wungirije n’ibindi binyuranye."

Mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka nibwo Jeannot Witakenge watozaga ikipe ya Mpuugano y’i Bukavu yayisimbuwemo na Raoul Shoung wahoze na we atoza Rayon Sports.

Mu Rwanda, Jeannot yakiniye igihe kinini ikipe ya Rayon Sports akina mu kibuga hagati ndetse yari umwe mu nkingi za mwamba yayo. Yibukirwa cyane kuba yari mu ikipe ya Rayon Sports yakuye CECAFA muri Zanzibar muri 1998.

Ikindi Witakenge ahuriyeho na Katauti yaba asimbuye muri Rayon Sports ni uko bombi bari muri iyo kipe yatwaye CECAFA 1998. Ni ikipe yari igizwe na Muhamud Mossi, Said Ndabananiwe, Ndikumana Hamad Katauti, Ndikumana Magnifique, Mukesa Capt Richard, Witakenge Janot, Mudeyi Yves, Hitimana Thierry, Kakule Ndelelemi Zapi, Mbusakombi Billy na Gatete Jimmy. Nseko Sefu na Bulanga Alafu nibo basimbuye.

Witakenge yavuye muri Rayon Sports muri 2006 yerekeza muri Saint Eloi Lupopo yo muri RDCongo. Muri 2008 nibwo yagarutse mu Rwanda aje muri APR FC nayo yagiriyemo ibihe byiza.

Olivier Karekezi usanzwe ari umutoza mukuru wa Rayon Sports, yahagaritswe by’agateganyo n’ubuyobozi bw’iyi kipe ku mpamvu zifitanye isano n’iperereza riri kumukorwaho.

Ku wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2017 nibwo Polisi y’Igihugu yatangaje ko Olivier Karekezi ari gukorwaho iperereza ku byaha akekwaho byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga.

Yahamagajwe n’Ishami rya Polisi rishinzwe Ubugenzacyaha, arabazwa ndetse n’ubu niryo rikimufite. Nta byinshi biratangazwa ku byaha akurikiranyweho.

Karekezi Olivier yageze mu Rwanda ku wa Gatanu tariki 28 Nyakanga 2017 aturutse muri Suède aho yabaga atoza amakipe y’abana. Yahise agirwa Umutoza Mukuru wa Rayon Spots yungirizwa na Ndikumana Hamadi Katauti utakiri mu mubiri na Nkunzingoma Ramazhan utoza abazamu.

Kugeza ubu ikipe ya Rayon Sports ifitwe na Romami Marcel usanzwe ashinzwe kongerera ingufu abakinnyi.

Rayon Sports iri kwitegura umukino izakina kuri Cyumweru na Mukura VS. Ni umukino wakuwe kuri Stade Amahoro ushyirwa ku kibuga cya Kicukiro.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Tunga

    Ndumva kuba bahise bahagarika Olivier,bihuse ndumva rero abo bayobozi bakagombye kuba bayifite bakayirebera kuko guhita bamuhagarika ntabwo ariwo muti ikindi kd nubwo ikipe irimo idahagaze neza si wo muti,ahubwo bakagombye kumufata mu mugongo noneho yamarakuvamo bakamuha amabwiriza noneho byakwanga bakabona kumuhagarika naho ubundi ntibisobanutse!

    - 17/11/2017 - 12:06
Tanga Igitekerezo