Isiganwa rya 20 Km de Bugesera ry’uyu mwaka ryigijwe inyuma

Irushanwa ngarukamwaka ryo gusiganwa ibilometero 20 rizwi ku izina rya 20 KM de Bugesera ry’uyu mwaka ryamaze kwigizwa inyuma. Abaritegura ngo bazarishyira mu gihe babona kizaba ari cyiza.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Gasore Serge Foundation itegura iri rushanwa ifatanyije n’Akarere ka Bugesera, rivuga ko iri rushanwa ryamaze kwigizwa inyuma.

Ni itangazo rigira riti " Banyarwanda namwe nshuti za 20 Km de Bugesera, twifuje kubamenyesha yuko 20 Km de Bugesera yari iteganyijwe kuri 14/06/2020 isubitswe tukasabagezaho indi tariki mu bihe biri imbere. Mutwihanganire kubw’izo mpinduka kandi murakoze."

Iri tangazo rije nyuma y’uko n’ibindi bikorwa bihuza abantu benshi birimo n’ibya Siporo byamaze guhagarikwa kubera icyozeroz cya Coronavirus.

Mu kiganiro yagiranye na Rwandamagazine.com, Gasore Serge washinze Gasore Serge Foundation, yirinze gutangaza byinshi kuru iri subikwa ry’iri rushanwa ariko avuga ko bazarishyira mu gihe cyiza ku bantu bose.

Gasore Serge washinze Gasore Serge Foundation ari nayo itegura iri rushanwa ifatanyije n’Akarere ka Bugesera avuga ko iry’uyu mwaka bazarishyira mu gihe cyiza ku bantu bose

20 Km de Bugesera ni isiganwa ritegurwa na Foundation Gasore Serge ifatanyije n’Akarere ka Bugesera hamwe n’abandi baterankunga nka Minisiteri ya Siporo, Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku maguru ndetse n’iry’umukino wo gusiganwa ku magare.

Uyu mwaka rizaba ribaye ku nshuro ya gatanu. 20 Km de Bugesera y’umwaka ushize yabayemo gusiganwa ku maguru ku ntera y’ibilometero 20 byitiriwe irushanwa, intera y’ibilometero umunani ku bana ndetse n’intera y’ibilometero bitatu ku bakina bishimisha (Run for Fun) mu gihe abasiganwe ku magare bakoze intera y’ibilometero 40.

Umwaka ushize, abakinnyi b’ikipe yo gusiganwa ku maguru ya APR, Yankurije Marthe (mu bakobwa )na Nimubona Yves( mu bahungu), ni bo begukanye imyanya ya mbere mu gusiganwa ku maguru kirometero 20.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo