Ishimwe rya Mugabo Gabriel kuri Komite iyobowe na Muvunyi Paul

Myugariro Mugabo Gabriel uheruka gusinyira ikipe ya Kenya Commercial Bank Sports Club ( KCB Sports Club) yo muri Kenya avuga ko avuye muri Rayon Sports nk’umukinnyi ariko ngo ntabwo azarekera kuyibera umufana. Avuga ko ashimira cyane komite iyoboye Rayon Sports muri iki gihe iyobowe na Paul Muvunyi.

Muri iki Cyumweru turi gusoza nibwo Mugabo Gabriel wari usanzwe akinira Rayon Sports yasinye umwaka umwe akinira KCB Sports Club yo muri Kenya.

Mu kiganiro yagiranye na Rwandamagazine.com , Mugabo yavuze ko kugira ngo bamumenye ahanini byatewe n’umukino ubanza n’uwo kwishyura Rayon Sports yakinnye na Gor Mahia yo muri Kenya mu matsinda ya Total CAF Confederation Cup 2018. Avuga ko na nyuma yaho abayobozi ba KCB SC bakomeje kumukurikiranira hafi, anaboherereza amashusho y’imikino inyuranye yagiye akina.

Iyo umubajije icyo abona Rayon Sports yamumariye, Mugabo asubiza ashize amanga ko Rayon Sports yamugejeje kuri byinshi ari nayo mpamvu na we ngo ayivuyemo nk’umukinnyi ariko ngo azakomeza kuyibera umufana no kuyifuriza ibyiza gusa.

Ati "...Rayon Sports ndayishimira cyane ntakintu itankoreye. Nyivuyemo nk’umukinnyi ariko nzayigumamo nk’umufana.... Nzajya mpora iteka nyisabira ku Mana no kugera kuri byinshi mu gihe kizaza.

Mugabo Gabriel anavuga ko uretse gushimira Rayon Sports ariko ngo arashimira by’umwihariko komite ya Rayon Sports iriho ubu.

Ati " Ndashimira Komite ya Muvunyi. Ndamushimira cyane ibyo yatugejejeho. Yatugejeje ku bikorwa by’indashyikirwa ari nabyo bitumye mbonye ikipe hanze...

Ndashimira Visi Perezida, Muhirwa Freddy. We na Perezida Muvunyi ni abantu bakomeje kumba hafi mu bibazo nagiye ngira cyane cyane mu minsi ishize mbura umubyeyi, bambaye hafi. Bambaye hafi mu byago ubwo data yatabarukaga, banamba hafi mu gihe najyaga kuvugana na KCB…Bampaye uruhushya, babimfashamo bambera ababyeyi niko nabivuga.

Ndashimira cyane kandi Maitre Zitoni wakomeje kumpa inama z’uko ngomba kwitwara nkaba umukinnyi uhamye . Ndanashimira umutoza n’abakinnyi twabanye neza. "

Yunzemo ati " Abafana nabo ndabashimira. Ibyo nabahaye nibyo nari mfite, ibyo ntabahaye ntabyo nari mfite ...ntamuntu usezera mu rugo, mu rugo hahora ari mu rugo..."

Mugabo Gabriel yari asigaje amasezerano y’ukwezi kumwe muri Rayon Sports kuko yari kuzasozwa tariki 15 Ukuboza 2018.

Biteganyijwe ko mu cyumweru gitaha aribwo azerekeza muri Kenya kujya kwitegura Shampiyona yo muri Kenya izatangira tariki 8 Ukuboza 2018.

Mu kwezi k’Ukuboza 2016 nibwo Mugabo Gabriel yari yasinye amasezerano y’ imyaka 2 akinira Rayon Sports ari nayo yari ari gusoza.

Gabriel Mugabo yamenyekanye cyane ari mu ikipe ya Mukura VS ari umwe muri ba myugariro beza mu gihugu ahita anahamagarwa mu ikipe y’igihugu mu 2014.

Muri Nyakanga 2013 nibwo Police FC yaguze Mugabo Gabriel. Yavuye muri Police FC yerekeza muri Rayon Sports.

Mugabo yasinye umwaka umwe akinira KCB SC

Mugabo Gabriel avuga ko ashimira cyane Komite iyobowe na Muvunyi Paul yamubereye nk’umubyeyi

Mugabo anashimira umutoza Robertinho ngo wamufashije cyane kuzamura impano ye

Mugabo Gabriel avuye muri Rayon Sports yerekeza muri Kenya nyuma ya Bashunga waherukaga muri Bandal FC nayo yo muri Kenya,...Bashunga Abouba ni inshuti ikomeye ya Mugabo Gabriel


Yavuze ko azahora asabira ibyiza gusa Rayon Sports yamugejeje kuri byinshi

Ngo icyo atahaye abafana ni icyo atari afite

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
Tanga Igitekerezo