Iragire Saidi yasinye muri Rayon Sports

Myugariro Iragire Saidi wari usanzwe ari umukinnyi wa Mukura VS yamaze gusinyira Rayon Sports imyaka 2.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 6 Kamena 2019 nibwo Mukura VS yatangaje ko yamaze gutandukana n’uyu mukinnyi nyuma yo kurangiza amasezerano y’imyaka 2.

Iragire Saidi yasinye amasezerano na Rayon Sports azatuma amara imyaka 2 ayikinira. Ni umwe mu bafashije Mukura VS kwegukana igikombe cy’Amahoro umwaka ushize ndetse no gusohokera igihugu mu marushanwa ya CAF Confederation Cup aho iyi kipe yaviriyemo mu cyiciro kibanziriza amatsinda.

Kwitwara neza muri Mukura VS nibyo byatumye ari umwe muri ba myugariro basigaye bahamagarwa mu ikipe y’igihugu, Amavubi.

Yashimiye abayobozi ba Mukura VS bamubereye nk’umubyeyi. Ati " Abayobozi ba Mukura VS ni beza. Bamfashe nk’ababyeyi banjye, ntakibazo na kimwe nigeze ngirira muri mukura. Ubu nibwo buryo mbonye bwo kubashimira. Bandeze neza, ndazamuka neza mbasha no kugera mu ikipe y’igihugu. Muri rusange ndabashimira, barakoze."

Yakomeje avuga ko kuba yararezwe neza na Mukura VS aribyo bitumye asinya muri Rayon Sports kubwe akaba yemeza ko buri mukinnyi wese mu Rwanda aba ashaka kuyikinira.

Ati " Rayon Sports ni ikipe nkuru, ni ikipe navuga ko ifite amateka. Buri mukinnyi hano mu Rwanda navuga ko aba yifuza kuyikinamo. Kuri njye kuba nsinyiye Rayon Sports ni amahirwe adasanzwe."

Yavuze ko azanye imbaraga ngo afatanye n’abandi kugira ngo barebe ko Rayon Sports yagera kure. Ati " Intego ni ukuba ikipe ya mbere n’ibindi byatuma abafana bagira ibyishimo. Nje gufatanya n’abandi kugira ngo turebe ko intego Rayon Sports ifite yazigeraho."

Kuba asanze muri Rayon Sports Iragire Saidi na Mutsinzi Ange ngo ntibimuteye ubwoba kuko bazakora bose, hagakina ubikwiriye.

Iragire Saidi asinye muri Rayon Sports asanzemo Bukuru Christophe na we wahoze akinira Mukura VS.

Mukura VS yamwifurije amahirwe masa

Yasinyiye Rayon Sports imyaka 2

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(5)
  • Sembagare John

    ndumiwe PE none se Rayon ntigira ibiro,mbega mbega akumiro ndabona basinyiye mukabali hahahha harya ngo barashaka Stade nibabanze navire Office ndavuga ibiro byo gukoreramo bareke gukorera muli Restaurent (Resitora) ndabagaye peeee

    - 6/06/2019 - 18:13
  • sofy

    harya gwa apr ikinisha abana babanyarwanda hhh ariko inge yongeraho bababenshyeri ubuse koko nka rugwiro equipe yabanzamo agakina niyihe ngabo ba mustafa nabandi nukugura abadashaboye gusa ntakindi couraje kuri rayon bigara gara kwizi kishaka ksa

    - 7/06/2019 - 10:22
  • sofy

    harya gwa apr ikinisha abana babanyarwanda hhh ariko inge yongeraho bababenshyeri ubuse koko nka rugwiro equipe yabanzamo agakina niyihe ngabo ba mustafa nabandi nukugura abadashaboye gusa ntakindi couraje kuri rayon bigara gara kwizi kishaka ksa

    - 7/06/2019 - 10:22
  • Vedaste

    Ihangane wivugameshi nawubwawe ntawesi ugira twengo ntabiro dufite wakoze kudutiza,akabari imenye ubwawe ureke icyipe y’imana. gikundiro.

    - 7/06/2019 - 11:13
  • ndeshyo

    Bravo Rayons ! Ibyo biragaragaza ubuyobozi bufite gahunda !
    Byavugwaga ko Apr Fc na yo yashakaga uwo Saidi ! Aho ya Ntare ntiyabaye Injangwe ; aho Rayons isigaye iyikura inyama mu kanwa !? Muhadjili nawe ngo ari mu nzira igana Rayons ! Ibyo bigaragaza ubuyobozi bwiza Rayons ifite ubu ! Si nka babandi birirwa bateretse ibinwa, bameze nk’abishwe n’iseseme ; uwo mvuga ni Camarade warukwiriye kujya mu zabukuru ; agasimburwa na Nshimiye Joseph, uzi kuvugana neza n’abakinyi, uzi no kubarambagiza ! Hari byinshi Apr yarikwiriye guhindura. Niba mutinya ko Jimmy nta handi kazi yabona ; mwamushinze kuba Site Supervisor muli NPD, cyangwa muli Horizon, ko bivugwa ko yaba yarize Civil Engineer ?! Ariko se, Civil Engineer yajya gupagasa mu butoza adashoboye ? Ni kimwe na bariya bandi ; Mugisha, Bizimana, New Team Manager bose usanga batazi ibyo barimo, batazi icyo bakora !

    - 7/06/2019 - 19:15
Tanga Igitekerezo