Iragire Saidi yasezeranye imbere y’amategeko (AMAFOTO)

Myugariro wa Rayon Sports Iragire Saidi yasezeranye imbere y’amategeko n’ Umubyeyi Dyna bamaze imyaka itandatu babana.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 12 Werurwe 2020 mu Murenge wa Rwezamenyo, Akarere ka Nyarugenge , mu Mujyi wa Kigali.

Uyu muhango witabiriwe na Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, Kirasa Alain, umutoza wungirije wa Rayon Sports, Kaliopi utoza abanyezamu, Mugemana Charles, umuganga wa Rayon Sports ndetse n’abakinnyi bagenzi be bari bayobowe na Rutanga Eric , Kapiteni wa Rayon Sports.

Iragire Saidi yatangarije Rwandamagazine.com ko bari barakoze ubukwe bwo mu idini ya Islam bose babarizwamo, ngo igihe kikaba cyari kigeze ngo basezerane imbere y’amategeko.

Ati " Dyna ni umugore nkunda kandi nubaha. Igihe cyari kigeze ngo dusezerane n’imbere y’amategeko kuko hari hashize igihe dukoze ubukwe bwo mu idini."

Ikintu ngo gikomeye cyatumye amuhitamo mu bandi ni ubwitonzi bwe ariko akanongeraho ko yihanganiye ubuzima bwose bagiye banyuramo.

Ati " Navuga ko kumuhitamo nagendeye ku mico myiza namubonanye ariko icy’ingenzi ni uko yagiye yihanganira ubuzima bwose twanyuzemo. Ni umugore uhamye kandi umfasha mu mwuga wanjye w’umupira w’amaguru."

Iragire na Dyna bafitanye umwana w’imyaka itanu witwa Umutoniwase Rahma wari wanatashye ibirori bya se na nyina barahira imbere y’amategeko.

Tariki 6 Kamena 2019 nibwo Iragire Saidi yasinye imyaka ibiri akinira Rayon Sports. Yari avuye muri Mukura VS.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwezamenyo, Uwamwiza Chantal niwe wabasezeranyije

Umutoniwase Rahma yari yaje mu birori by’ababyeyi be

Munyakazi Sadate, Perezida wa Rayon Sports yari yaje gushyigikira umukinnyi we

Bagenzi be nabo bari baje kumushyigikira

Inshuti n’abavandimwe babo bari bahari

Mu birori byo kwiyakira hari hateganyijwe uburyo bwo kwirinda Coronavirus

Sadate yavuze ko Saidi ari umukinnyi ucisha make kandi uzi kujya inama

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo