Intare FC yazamutse mu cyiciro cya mbere - AMAFOTO

Ikipe y’Intare FC yabonye itike iyerekeza mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda nyuma yo gutsinda Pepiniere FC 2-1 mu mukino wo kwishyura wa 1/2 cy’icyiciro cya Kabiri.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Kamena 2018 kuri Stade ya Kicukiro. Umukino ubanza, amakipe yombi yari yanganyije 0-0 mu mukino wabereye ku Ruyenzi.

Intare FC zasabwa byanze bikunze gutsinda kugira ngo zikomeze kuko iyo habaho ukundi kunganya bitari 0-0, Pepiniere yari guhita ibona itike ibikesheje igitego cyangwa ibitego byo hanze. Kunganya 0-0, amakipe yombi yari guhita akiranurwa na za Penaliti.

Ku munota wa mbere gusa, Sindambiwe Protais yazamukanye umupira aca ku bakinnyi ba Pepiniere bari bakirangaye abatsinda igitego.

Pepiniere FC ntiyahise icika intege. Nayo yakomeje guhererekanya neza bakagera imbere y’izamu inshuro nyinshi ariko gutera mu izamu bikaba ihurizo.

Ku munota wa 26 nibwo Mugunga Yves yatsinze icya 2 cy’Intare FC. Mugunga yagitsinze akimara gusimbura kuko yari yabanje hanze. Mugunga Yves yahise agira ibitego 20. Ninawe wari watsinze igitego cyasezereye Unit Gasogi ubwo bari muri 1/4.

Ku munota wa 65 nibwp Arihokubwayo Jean Claude yaboneye igitego kimwe ikipe ya Pepiniere, umukino urinda urangira batabashije kubona icya 2 nubwo mu minota yanyuma bakinaga ubona bafite ishyaka ryinshi.

Nubwo Intare FC yabonye itike, haracyategerejwe icyemezo cy’abayobozi ba APR FC ifatwa nka mukuru wa Intare FC cyo kwemeza niba koko iyi kipe izakina icyiciro cya mbere umwaka utaha.

Nyuma y’umukino, Rubona utoza Intare FC yabwiye itangazamakuru ko nubwo akazi yari yasabye abakinnyi be bagakoze neza, kugeza ubu ntazi niba bazakina mu cyiciro cya mbere kuko ubuyobozi butarabibatangariza.

Yagize ati " Ndabanza nshimire Imana idufashije, nshimire n’abayobozi badufashije kuva tugitangira kugeza kuri uyu munsi. Kuzamuka byo simbizi, icyo nzi ni uko dutsinze, ubwo ibindi ni abayobozi bazabifataho icyemezo."

Rubona yavuze ko mu mwaka umwe amaze atoza mu cyiciro cya kabiri, aho yari yajyanye ikipe igizwe n’abana yazamuye muri Academy ya APR FC, yagowe cyane n’ibibuga bibi amakipe akiniraho, ananenga by’umwihariko imisifurire yo muri iki cyiciro yise ko ‘iteye isoni’.

Nubwo uyu mutoza avuga ko ataramenya niba ikipe ye izazamuka, mu kwezi gushize Umunyamabanga Mukuru wa APR FC, Kalisa Adolphe, yatangaje ko Intare FC nibikorera izazamuka kabone nubwo nayo ari iy’Ingabo z’u Rwanda zisanzwe zifitemo APR FC.

Intare FC izamukana na Muhanga FC yanganyije na Sorwathe FC igitego 1-1 ariko igakomeza ku giteranyo cya 4-1 mu mikino yombi. Aya makipe yombi azabanza guhura mu mukino wo gutanga igikombe cy’icyiciro cya kabiri.

Abafana bari kuri uyu mukino

Abafana biganjemo aba APR FC bari baje gushyigikira Intare FC

Aranywa kamwe ngo abone imbaraga zo gukomeza gufana

11 Pepiniere yabanje mu kibuga
:Manirankunda Saleh, Dushimimana Janvier, Nzakamarwaniki Hassan, Usengimana Jean Pierre, Bizimana Elisa, Mugisha Josue Alberto, Shyaka Pierre Celestin, Kwizera Epaphrodite, Safari Christophe, Hagenimana Isaie na Muhanuka Eric

11 Intare FC yabanje mu kibuga: Ntwali Fiacre, Nshimiyimana Marc Govin, Hakizimana Felicien, Niyigena Clement, Nkundimana Aviti, Nyandwi Charles, Sebukayire Tumusime, Nishimwe Blaise, Sindambiwe Protais, Byukusenge Jacob na Nshimyuremyi Gilbert

Abatoza ba Pepiniere FC

Abatoza b’Intare FC

Protais yishimira igitego yatsinze ku munota wa mbere w’umukino

Wari umukino w’imbaraga n’ishyaka

Mugunga watsinze igitego cya 2 cy’Intare FC

Umutoza wa Pepiniere yari yumiwe

Rubona Emmanuel, umutoza w’Intare FC

Dan, Perezida wa Zone 1 ifana APR FC na we yanze gucikwa n’uyu mukino w’amateka

Francois Regis Uwayezu (wifashe ku itama), Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA ni umwe mu barebye uyu mukino

Lt Gen. Jacques Musemakweli(i bumoso) , Umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka akaba n’umuyobozi mukuru wa APR FC na Gen. Mubarak Muganga, Umuyobozi w’Ingabo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba bari mu banyacyubahiro barebye uyu mukino

Alexis Rdemptus (uri kuri telefone) ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru muri FERWAFA

Antoine Dukuzumuremyi, Umunyamabanga wa Gicumbi FC( wambaye ubururu) na we yarebye uyu mukino

Pepiniere yahererekanyaga neza ariko gutsinda bikaba ikibazo

Pepiniere yabashije kubona igitego kimwe

Rujugiro ati " Allo!Allo!, mbega ngo uracikwa umukino uryoshye? Intare zirazamutse!"

Protais yihanganisha abakinnyi ba Pepiniere FC

Abakinnyi b’Intare bishimira kujya mu cyiciro cya mbere

Nshimiyimana Marc Govin (i bumoso) na Sindambiwe Protais bamwe mu nkingi za mwamba z’Intare FC bishimira umusaruro w’ibyo bagezeho

Bamwe baba baseka abandi bababaye

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo