Intare za APR FC zakoreye ’Surprise’ Buregeya na Kimenyi

Nyuma y’uko APR FC yari imaze gutsinda umukino wa mbere wa Azam Rwanda Premier League, abagize Intare za APR FC batunguye abakinnyi 2 ba APR FC : Buregeya Prince na Kimenyi Yves babifuriza isabukuru y’amavuko. Ni ibintu byishimiwe n’aba bakinnyi nubwo wabonaga batunyguwe cyane.

APR FC yatsinze Amagaju 2-0 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ukwakira 2018. Ni umukino wabanjirijwe n’itangwa ry’igikombe cya Shampiyona cyahawe APR FC kuko itari yagiherewe igihe.

Nyuma y’umukino, abakinnyi basubiye mu rwambariro. Mu gihe bacyitegura kurira imodoka ngo batahe, nibwo abagize Intare za APR FC babasanze mu rwambariro batungura Kimenyi na Buregeya.

Ubusanze Kimenyi Yves agira isabukuru y’amavuko tariki 13 Ukwakira. Itariki y’isabukuru ye yageze ari mu mwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi yiteguraga umukino wa Guinea. Buregeya Prince we asanzwe agira isabukuru ku itariki 18 Ukwakira.

Nkurunziza Gisa Gregoire ushinzwe itangazamakuru muri Fan Club y’Intare za APR FC yatangarije Rwandamagazine.com ko bashatse guhuriza rimwe isabukuru zabo kuko amatariki yabo yageze batabasha kubifuriza isabukuru nziza nkuko basanzwe babigirira abandi.

Gisa ati " Nubwo amatariki yabo yari yarenze ariko twagombaga kubereka ko tubahoza ku mutima. Ntamukinnyi numwe tuzasimbuka kabone nubwo itariki ye yarenga ariko ntituzabura kwereka buri mukinnyi ko ari ku mitima yacu.

Tuzirikana akazi gakomeye bakora mu kibuga. Ubu urabona ko tukiri mu byishimo by’igikombe baduhaye nk’abafana. Turashaka kubatera imbaraga ngo nicyuyu mwaka bazakiduhe."

Muri uyu mwaka nibwo Intare za APR FC zizihije imyaka 3 ishize zishinzwe. Ni Fan Club igizwe n’abarenga 60 bari mu byiciro bitandukanye. Uretse kuba bagira imifanire yihariye, niyo Fan Club ya APR FC ikunda kuba hafi cyane abakinnyi ba APR FC mu bihe ibyo aribyo byose. Uretse umuco wo kwifuriza isabukuru nziza abakinnyi, banakunda gusura abavunitse, bakanabagenera impano y’inkweto zo gukinisha nk’ikimenyetso cyo kubifuriza gukira vuba.

Prince yabuze aho yirukira !

Kimenyi na we byari uko!

Buregeya Prince na Kimenyi Yves batunguwe cyane...Umenya bari baziko ibijyanye na ’Surprises’ byararangiye kuko amatariki yabo yari yamaze kurenga

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo