Inshuti zidasigana zahaye Rayon Sports agahimbazamusyi ku mukino wa Gasogi

Itsinda ry’abafana ba Rayon Sports bitwa Inshuti zidasigana bamaze gushyikiriza iyi kipe ibihumbi Magana arindwi (700.000 FRW) y’agahimbazamusyi bageneye abakinnyi mbere yo guhura na Gasogi United.

Ni amafaranga bashyikirije Rayon Sports tariki 30 Mata 2021. Muhawenimana Jean Pierre bahimba Gasenyi ukuriye Inshuti zidasigana yabwiye Rwandamagazine.com ko agahimbazamusyi batanze ari ak’umukino wa Gasogi United gusa.

Ati “ Shampiyona iratangiye kandi iregeranye. Abakinnyi bari basanzwe batubona imbonankubone kuri Stade ariko ubu siko bimeze. Kugira ngo bumve ko umurindi wacu ugihari, twahisemo kubagenera agahimbazamusyi mbere y’umukino.”

Yunzemo ati “ Twizeye ko abasore bacu bazitwara neza. Ayo twatanze ni agahimbazamusyi k’umukino wa mbere. N’indi mikino tuzajya tugira andi dutanga dukomeze kuba inyuma y’ikipe kuko ubu nicyo umufana wese wa Rayon Sports asabwa muri iki gihe.”

Muhawenimana Jean Pierre uzwi cyane ku izina rya Gasenyi niwe ukuriye Inshuti zidasigana

Inshuti zidasigana ni itsinda rimaze umwaka rishinzwe. Ribarizwamo abantu 65 baturuka muri za Fan Clubs zinyuranye za Rayon Sports.

Jean Pierre ati “ Twahujwe na Rayon Sports ariko birenga kuba abakunzi bayo, natwe ubwacu tuba inshuti ari naho twakuye izina ry’itsinda ryacu. Uko tudasigana niko twiyemeje no kutazasiga Rayon Sports mu bihe byose.”

Yavuze ko itsinda ryabo atari Fan Club kuko ngo abaribarizwamo bose bafite za Fan Clubs babamo, abandi bakaba bafite izo bayoboye bityo ko ngo umusanzu bazajya batanga mu kubaka Rayon Sports uzajya uza wunganira uwo batanga muri za Fan Cubs zabo.

Ati " Uretse kuba dufashanya mu bikorwa binyuranye by’ababarizwa mu itsinda ryacu, ariko intego nyamukuru yacu ni ugushyigikira ubuyobozi buyoboye ikipe no kubufasha kugera ku ntego zo guha aba Rayon ibyishimo n’ibikombe."

Shampiyona y’u Rwanda y’uyu mwaka yatangiye kuri uyu wa gatandatu tariki 1 Gicurasi 2021. Rayon Sports yo irakina umukino wayo wa mbere kuri iki cyumweru tariki 2 Gicurasi 2021 na Gasogi United. Ni umukino utangira saa cyenda kuri stade Amahoro i Remera.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo