Imvura irimo n’inkuba yasubitse umukino wa Heroes na Bugesera FC

Umukino wa gishuti wahuzaga Heroes FC na Bugesera wahagaritswe kubera imvura nyinshi yaguye ugeze hagati ndetse ikaba yarimo n’imvura bituma umusifuzi afata icyemezo cyo kuwuhagarika.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Kanama 2019 kuri Stade ya Kicukiro.

Heroes FC iheruka kuzamuka mu cyiciro cya mbere ikomeje kugorwa n’imikino ya gishuti. Mu mukino uheruka yakinnye na Kiyovu SC yari yatsinzwe 4-0 harimo igitego yatsinzwe ku munota wa 2 gusa. Muri uyu mukino, Bugesera FC nayo yari yamaze kwinjiza ibitego 2 mu minota 10 ya mbere harimo icyatsinzwe na Ruberwa Emmanuel na Murengezi Rodrigue.

Bugesera FC kandi ntiyari ifite Hussein Tchabalala uheruka gusinya muri iyi kipe ndetse na Moustapha Francis. Undi utakinnye uyu mukino ni Mugisha Francois bita Master.

Igice cya kabiri kigitangira, imvura yatangiye kugwa mu bice byinshi by’Umujyi wa Kigali yanageze ku Kicukiro ahaberaga uyu mukino ariko nyuma y’iminota mike iba nyinshi ndetse yiganjemo inkuba n’umuyaga bituma umusifuzi ahitamo kuwuhagarika.

Kuri iki cyumweru Heroes FC yakinnye na APR FC mu wundi mu kino wa gishuti mu rwego rwo gukomeza kwipima n’amakipe asanzwe mu cyiciro cya mbere.

Tariki 24 Nyakanga 2019 nibwo Gasogi United na Heroes FC zatsindiye kuzamuka mu cyiciro cya mbere. Zizasimbura mu cyiciro cya mbere Amagaju FC na Kirehe FC zamaze kumamuka mu cyiciro cya kabiri.

Hussein Barack uri gufasha mu gutoza muri Heroes FC

Bisengimana Justin utoza Bugesera FC

Wilondja Jacques wahoze muri Espoir FC na we yamaze kugera muri Bugesera FC

Rodrigue Murengezi wahoze muri AS Kigali yamaze gusinya muri Bugesera FC ndetse yatsinze igitego kimwe muri uyu mukino

Peter Otema na we wahoze muri Musanze FC, ubu na we ni umukinnyi wa Bugesera FC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo