Impungenge kuri Rafael Nadal ushobora kudakina ½ cya Wimbledon kubera igikomere yagize ku nda

Nimero ya kane ku Isi muri Tennis y’abagabo, Umunya-Espagne Rafael Nadal, ashobora kudakina umukino wa ½ cy’irushanwa rya Wimbledon kubera igikomere yakuye mu mukino wa ¼ yatsinzemo Taylor Fritz bigoranye ku wa Gatatu.

Nadal yahawe ubuvuzi hagati mu iseti ya kabiri kugira ngo abashe gukomeza mu gihe hari aho se yamusabye kuva mu kibuga.

Gusa, yakomeje gukina ndetse muri uyu mukino wamaze amasaha ane n’iminota 21, yatsinze Taylor Fritz 3-6, 7-5, 3-6, 7-5, 7-6(4).

Nyuma yaho, Nadal yashimiye abafana bamubaye inyuma, ariko ashimangira ngo atazi neza niba azakina umukino wa ½ azahuramo na nimero ya 40 ku Isi, Nick Kyrgios, ku wa Gatanu.

Ati “Umubiri muri rusange umeze neza, ariko birumvikana ko hari ikitameze neza mu nda. Ngomba gushaka ukundi nkinamo, Numvaga biri bugorane gusoza uyu mukino, ariko iki kibuga n’imbaraga ni ikindi.”

Mu isuzuma yakorewe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, byagaragajwe ko Nadal afite igikomere cya milimetero zirindwi mu nda.

Gusa, si ubwa mbere agiye gukinira mu bihe nk’ibyo kuko mu 2009 yakinnye n’Umunya-Argentine Juan Martin del Porto afite igikomere cya sentimetero ebyiri, ariko atsindirwa muri uwo mukino wa ½ cya US Open.

Rafael Nadal yakomeretse ku nda ubwo yakinaga na Taylor Fritz ku wa Gatatu

Kuri uyu wa Gatanu byatangajwe ko Nadal afite igikomere cya milimetero zirindwi

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo