Impamvu Masudi Djuma atanga zituma kugeza ubu atarabona amanota 3

Kuva yatangira gutoza AS Kigali, Masudi Djuma ntarabasha kubona amanota 3. Mu mpamvu asanga zibitera ngo harimo kuba ikipe yaratinze gutangira imyiteguro ya Shampiyona ndetse no kuba atarashije kwigurira abakinnyi. Kubwe ariko ngo haracyari kare.

Ku itariki 19 Ukwakira 2018 nibwo Masudi Djuma yasinyiye gutoza AS Kigali mu gihe kingana n’umwaka umwe. Umukino wa mbere ikipe ye yakinnye amaze gusinya hari tariki 21 Ukwakira 2018 ubwo AS Kigali yanganyirizaga na Musanze i Nyamirambo 1-1. Icyo gihe Masudi Djuma ntiyawutoje ahubwo yawurebeye muri Stade..

Umukino we wa mbere yatoje nk’umutoza mukuru ni uwo yanganyijemo na Kirehe 1-1. Umukino wa 2 yatoje, Masudi Djuma yanganyije na Marines FC 1-1 i Rubavu tariki 31 Ukwakira 2018. Ni umukino Masudi Djuma yazamuwe mu bafana nyuma yo kurenga umurongo ugenerwa abatoza akajya guteza imvururu. Umukino wa 3 AS Kigali yakinnye Masudi Djuma ari umutoza mukuru ni uwo AS Kigali yatsinzwemo 2-0 na Etincelles i Nyamirambo. Icyo gihe Masudi Djuma yoherezaga amabwiriza akagera ku bamwungirije kuko we atari yemerewe kwicara ku ntebe y’abatoza.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Ukwakira 2018 nabwo AS Kigali ntiyabashije gukura amanota 3 i Huye kuko yahanganyirije 0-0 na Mukura VS.

Nyuma y’imikino 5, AS Kigali iri ku mwanya wa 9 n’amanota 4. Ikipe ya APR FC iyoboye urutonde rwa Shampiyona ifite amanota 15. Umwaka ushize , AS Kigali yari yabaye iya kabiri muri Shampiyona ikurikiye APR FC yatwaye igikombe ifite amanota 66 mu gihe AS Kigali yari ifite 61.

Nyuma y’umukino bakinaga na Mukura VS, Masudi Djuma yabwiye abanyamakuru ko kuba atarabasha kubona amanota 3 byatewe n’uko ikipe ye yasanze yaratangiye kwitegura Shampiyona bitinze.

Ati " Tugitangira nababwiye ko ikipe yatinze gutangira imyitozo ariko buri mukino turi gukina hari icyiyongera (progression). Abakinnyi nababwiye ko nidukina nkuko twakinnye igice cya kabiri ku mukino wa Etincelles FC , dushobora gukina neza kandi tugatsinda...Bakinnye bagerageje, hari n’ibitego twahushije."

Yunzemo ati " Ntabwo navuga ko nishimiye uko turi kwitwara (satisifaction) ariko hari kwiyongera kw’imbaraga (conditions physique), icyo ndacyishimira. AS Kigali ifite uburyo yakinaga , nanjye mfite uburyo nkinisha. Nagize ikibazo cy’uko ntabashije kwigurira abakinnyi. Ndasabwa gukoresha abo mfite kugeza igihe tuzabasha kongereramo abandi. Tuzongeramo nk’abakinnyi 2 cyangwa 3.

Gutsinda bizaza, shampiyona iracyari kare. Umwe ashobora kunganya imikino 2 , twe tugatsinda imikino 2 urumva ko bizaza. Ntacyo turatakaza cyane."

Masudi yakomeje avuga ko kuri ubu ari kuvanga abakinnyi bakuze ndetse n’abakiri bato ngo nibwo abona bizatanga umusaruro.

Masudi yabaye umukinnyi w’icyamamare mu Burundi no mu Rwanda, cyane cyane mu makipe ya APR FC na Rayon Sports yabereye Kapiteni nyuma akanayibera umutoza wungirije mu 2016, nyuma akaza no kuyibera umutoza mukuru maze akayihesha igikombe cy’Amahoro.

Masudi Djuma yasinye muri AS Kigali nyuma y’uko yari yaramaze gutandukana na Simba SC yatozagamo nk’umutoza wungirije.

Mu kiganiro yagiranye na Rwandamagazine.com nyuma yo gusinya amasezerano, Masudi Djuma yavuze ko icyo AS Kigali ibura akizi..

Icyo gihe yagize ati " ...ibyo bashaka ndabizi. Ngiye gukorana nabo ndebe ko twafashanya. AS Kigali icyo bashaka ni ibikombe. Ni ikipe nzi. Iri mu makipe 4 akomeye mu gihugu. Ifite ubushobozi bwo gutwara igikombe. Ubushize yabaye iya 2. Sinavuga ngo ngiye gutwara Shampiyona cyangwa igikombe cy’Amahoro ariko tugiye kongera imbaraga turebe ko twabona kimwe mu bikinirwa..."

Urutonde rw’agateganyo

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo