Impamvu abagore muri Koreya y’Epfo batakikoza ‘isutiya’

Abagore muri Koreya y’Epfo bamaze iminsi bashyira amafoto kuri Internet nta ’dupfukamabere’ abandi bita ’isutiya’ (soutien-gorge) bambaye.

Bakoresha ’hashtag’ bise #NoBra ubu iri gukwira hose ku mbuga nkoranyambaga.

Ibi byatangiye gukorwa cyane nyuma y’uko umukinnyi wa Cinema witwa Sulli wo muri iki gihugu ashyize amafoto kuri Instagram ikurikirwa na miliyoni z’abantu atambaye kariya kenda.

Icyo yari agamije ngo ni ukubwira abantu ko kwambara cyangwa kutambara aka kenda ari ’amahitamo y’umuntu’.

Inkubiri yo kutambara isutiya

Nubwo hari abamushyigikiye, hari abantu bamunenze babyita gushaka kwamamara no gukurura abantu ku bushake nta kindi.

Umwe yanditse ati: "kwambara isutiya n’ubundi ni ubushake bwa buri wese, ariko we yifotora amafoto yambaye imyenda imufashe yerekana amabereye. Ntiyari akwiye kwitwara kuriya".

Undi muririmbyi uzwi muri iki gihugu witwa Hwasa nawe aherutse kwigaragaza muri iyi nkubiri ya #NoBra

Uburenganzira bwo guhitamo

Kuva aba bagore bakwamamaza iyi nkubiri ubu yabaye iy’abagore n’abakobwa benshi muri iki gihugu, intego yabo ngo ni uguhabwa uburenganzira bwo guhitamo.

Mu 2018 hadutse inkubiri yiswe ’Escape the Corset’ muri iki gihugu, aho abagore benshi biyogoshe imisatsi yose kandi bakagenda nta kantu na kamwe bisize mu mazo.

Bakwije amafoto yabyo ku mbuga nkoranyambaga nk’ikimenyetso cyo kugumuka.

Ibi babikoze nk’igikorwa cyo kurwanya umuco umenyerewe wo gusaba abagore kwisiga cyane mu maso no gutunganya impu zabo byabaye nk’ibyangombwa bisabwa muri Koreya y’Epfo.

Abagore banyuranye baganiriye na BBC bavuga ko izi nkubiri zombi zisa, iyi yo kutambara isutiya ikaba nayo ari igikorwa cy’ubwisanzure.

’Indoro yo gufata ku ngufu’

Mu myaka ya vuba ishize, abagore muri iki gihugu batangiye kwamagana ibikorwa byo kubategeka, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ndetse na za camera zahishwaga ahantu ngo zifate amashusho yo mu gihe cyabo cy’ibanga.

Umwaka ushize kandi ibihumbi by’abagore bagiye mu mihanda ya Seoul bamagana ziriya camera zahishwaga mu byumba bya Hotel maze amafoto byafashwe akagurishwa ku mbuga z’amashusho y’urukozasoni.

Abagore benshi ubu bavuga ko bashyigikiye iyi nkubiri yo kugenda batambaye amasutiya nk’ikindi gikorwa cy’ubwisanzure, nubwo ngo bitoroshye kujya mu bantu utambaye ako kambaro.

Impamvu ikomeye batinya ngo ni ’indoro yo gufata ku ngufu’ y’abantu babitegereza cyane kugeza ubwo umuntu yumva ari guhohoterwa.

Jeong Seong-eun, w’imyaka 28, ari mu batangije iyi nkubiri anayikoraho amashusho mbarankuru ahereye ku kibazo kigira kiti "kuki dutekereza ko ari ihame kwambara isutiya".

Abagore ngo baramagana ushaka kubagenga ku mabere yabo

Amahitamo

Nubwo Jeong yumva ari byiza ko abagore baganira kuri iyi ngingo beruye, abona ko hari benshi bagiterwa isoni no kuba imoko zabo zagaragara imbere mu mupira wa T-shit.

Park I-seul, w’imyaka 24, amurika imideri akaba ari mu bashyigikiye iyi nkubiri, umwaka ushize yanayikozeho amashusho mbarankuru.

Avuga ko nawe ngo yari afite imyumvire ko kutambara isutiya bituma amabere agwa bikaba bibi.

Ati: "Ariko ubu sinkinayambara, niyo nyambaye nambara udufashe imbere ku mabere gusa nabwo rimwe na rimwe ubundi ntayo nambara".

Iyi nkubiri muri iki gihugu yarenze umurwa mukuru ubu igeze no mu bindi bice by’iki gihugu aho abagore batanga ubutumwa ko buri wese agomba kumenya ko kwambara no kutambara kariya kambaro ari amahitamo yabo.

Hari ingaruka zo kutambara isutiya ?

Dr Deidre Mc Ghee umuvuzi w’indwara z’ingingo wanafashije mu bushakashatsi ku mabere bwitwa Breast Research Australia muri kaminuza ya Wollongong avuga ko abagore bafite amahitamo.

Uyu mugore agira ati: "Ariko mu gihe ufite amabere aremereye ntihagire ikiyafata bizagira ingaruka ku mishingurire yawe, ijosi cyangwa umugongo".

Uyu muganga avuga ko turiya twambaro dufasha gufata amabere bikarinda uburibwe bw’umugongo cyangwa ijosi.

Uyu muganga agira abagore inama kwambara turiya twenda mu rwego rwo kwirinda kurwara umugongo cyangwa ijosi.

Si ubwa mbere ariko abagore ku isi bakoze igikorwa cyo kutambara kariya gasamamagara, mu 1968 byarabaye muri Amerika ubwo hari abariho bamagana irushanwa rya Miss America.

Icyo gihe abagore bigaragambyaga bajugunyaga mu myanda ibintu - birimo n’amasutiya yabo - byose bumvaga ko biganisha ku kubangamira ubwisanzure bw’umugore.

Mu kwezi kwa gatandatu muri uyu mwaka, ibihumbi by’abagore mu Busuwisi basohotse mu kazi, batwika amasutiya yabo banafunga umuhanda bavuga ko badahembwa kimwe n’abagabo.

Aba bagore bo mu Busuwisi bavuga ko ari ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Tariki 13 z’Ukwezi kwa cumi n’abiri mwaka, wafashwe nk’umunsi wo kutambara isutiya ku isi mu bukangurambaga bwo kurwanya cancer y’amabere.

Gusa umwaka ushize abagore muri Philippines uyu munsi bawukoresheje batyo mu guharanira uburinganire bw’ibitsina byombi.

Iyi nkubiri ivugwa muri Koreya y’Epfo ubu abayirimo baravuga ko bashaka ’ubwisanzure bwo guhitamo’ imbere y’umuco utabibemerera.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo