Imodoka 10 nizo zimaze kwiyandikisha kuzitabira “Rallye des Mille Collines 2019”

Imodoka zigera ku 10 ni zo zimaze kwiyandikisha kuzitabira isiganwa ry’imodoka rya “Rallye des Mille Collines 2019”, rizaba Kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 ugushyingo 2019.

Iri siganwa rya “Rallye des Mille Collines”, rizaba ari ryo rya nyuma muri shampiyona yo gusiganwa ku ma modoka mu Rwanda, byitezwe ko rizagaragaza uzegukana iyi shampiyona y’uyu mwaka wa 2019.

Umunyarwanda Gakwaya Claude usanzwe utwara imodoka ya SUBARU N11, wegukanye amasiganwa arimo; irya Huye Rally na Mountain Gorilla Rally ari mu bakinnyi bahabwa amahirwe yo kwegukana iyi shampiyona.

Gakwaya azaba ahanganye n’abandi bakinnyi bakomeye barimo; Jean Jean Giesen usanzwe utwara imodoka ya Toyota Celica, Din imitiaz usanzwe utwara Toyota Avensis, Mitralos, Nshimiyimana Adolpher (Dady), Yoto Fabrice, Gakuba Fergadiotis Tassos, Kayitankore Lionel n’abandi batandukanye.

Abasiganwa baziruka intera ingana n’ibirometero 150 (150 Km), aho isiganwa rizatangira ku isaha ya saa yine za mu gitondo.Biteganyijwe ko bazanyura mu mihanda ya Kinyinya, Bumbogo, Nduba na Kimironko bakazasoreza Kibagabaga kuri Pili Pili.
Shampiyona y’uyu mwaka wa 2019 yatangiye hakinwa irushanwa rya Nyirangarama Tare Sprint Rally 2019’, rikurikirwa na “ Huye Rally 2019”, “Women in Moto Sports Sprint Rally 2019” ,” ndetse na “Rwanda Mountain Gorilla Rally 2019”.

Gakwaya Jean Claude ukinana na Mugabo Jean Claude batwara imodoka ya Subaru Impreza N11, baherutse gukora amateka yo kuba Abanyarwanda ba mbere begukanye isiganwa rya “Rwanda Mountain Gorilla Rally”, ryabaye kuva tariki 04 kugeza 06 Ukwakira 2019.

Gakwaya Jean Claude ukinana na Mugabo Jean Claude batwara imodoka ya Subaru Impreza N11, bari mu bahabwa amahirwe yo kwegukana shampiyona yo gutwara imodoka mu Rwanda ya 2019

Gakwaya Claude na Mugabo Claude babaye Abanyarwanda ba mbere begukanye Rwanda Mountain Gorilla Rally 2019

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo