Imikino ya ½ cya Play-offs z’Icyiciro cya Kabiri yimuwe kubera ibirego by’amakipe yasezerewe

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryafashe icyemezo cyo kwigiza inyuma imikino ya ½ cy’Icyiciro cya Kabiri hashingiwe ku birego byagaragajwe n’amwe mu makipe yasezerewe.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 11 Kamena 2022, ni bwo hagombaga gukinwa imikino ibanza ya ½ ni mu gihe iya ¼ yasojwe ku wa Gatatu w’iki cyumweru.

Habura umunsi umwe, kuri uyu wa 10 Kamena, FERWAFA yandikiye amakipe ane bireba ko imikino yayo yigijwe inyuma ho iminsi itatu, ikazakinrwa tariki 14 n’iya 18 Kamena 2022.

Iti “Dushingiye ku mategeko agenga amarushanwa ya FERWAFA yo ku wa 23 Ugushyingo 2022 mu ngingo yayo ya 16 igika cya mbere; tubandikiye tugira ngo tubamenyesheje ko imikino ibanza ya ½ yimuriwe tariki ya 14 Kamena 2022 naho iyo kwishyura izakinwa ku itariki ya 18 Kamena 2022. Andi matariki imikino ya nyuma izakinirwaho tuzabibagezaho mu gihe cya vuba.”

Amakuru avuga ko iyi mikino yimuwe hashingiwe ku birego byatanzwe n’amakipe ya AS Muhanga ndetse Nyanza FC yasezerewe.

AS Muhanga yashinje Rwamagana City kuba yarakinishije umukinnyi utabyemerewe (ufite amakarita atatu y’umuhondo) mu mukino ubanza wa ¼ mu gihe Nyanza FC yagaragaje ko umutoza wa Interforce, Nyirishema Gaspard, yagiye gutanga amabwiriza ku ntebe y’abatoza kandi yari ifite ikarita itukura mu mukino ubanza.

Amakipe abiri agera ku mukino wa nyuma w’Icyiciro cya Kabiri ni yo atsindira kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere mu mwaka w’imikino ukurikiraho.

Mu mpera z’iki cyumweru, Sunrise FC yari guhura na Vision FC naho Interforce FC igahura na Rwamagana City FC.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo